HomeOthers

Dore bimwe mu byatumye itorero ‘Umuriro wa Pentekote’ ryari ryiyomoye kuri ADEPR rihagarikwa

 ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda byahagaritswe n’urwego  rw’igihugu rw’Imiyoborere nyuma y’ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo.

Ifungwa ry’iri Torero, rigaragara mu ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru warwo, Dr Usta Kaitesi  yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille wariyoboraga .

 icyemezo uru rwego ruvuga ko rwafashe nyuma y’igenzura ryimbitse rwakoze ku bikorwa by’iri torero ivuga ko ifungwa ry’iri Torero, rishingiye ku byagaragaye mu igenzura n’isesengura byakozwe ku myitwarire yaryo, aho iri genzura ryagaragaje ko muri iri torero harimo amacakubiri, amakimbirane y’urudaca ari mu bakristu, bikanabuza umudendezo n’ituze mu bayoboke.

Si bi gusa kuko Ibindi bibazo birimo kuba zimwe mu nyigisho z’Itorero ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage.

RGB ivuga ko kandi ifungwa ry’iri torero, rinashingiye ku kuba ritagira inzego ziteganwa n’amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere. Aho iyi baruwa igira iti “Kuba ubuyobozi bw’Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere.

Nubwo iyi baruwa bigaragara ko yanditswe tariki 30 Nyakanga 2024, umuyobozi w’iri Torera ‘Umuriro wa Pantekote mu Rwanda’, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille, yavuze ko batarayibona, ku buryo batumva uko bakubahiriza iki cyemezo.

Yagize ati Ndumva abantu babivuga ariko ntabwo turayibona, ni na yo mpamvu kumenya icyakurikiraho tutarayibona, ntabwo twahita tubimenya kuko n’abantu bo muri RGB ntawigeze aduhamagara ngo aduhe amakuru kuri byo.” nkuko tubikesha igitangazamakuru cya Tele 10.

iri Itorero Umuriro wa Pentekonte ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora mbere yo gupfa muri 2021 yari yanze gushyira umukono kuri gahunda nshya ya ADEPR yo gukoresha agakombe gato gahabwa buri mukristo mu gihe cy’Igaburo Ryera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *