HomePolitics

Danmark : uwakubise Minisitiri w’intebe wa Danemark yakatiwe igifungo cy’amezi ane

Umugabo wo muri Polonye yahamijwe icyaha cyo gukubita Minisitiri w’intebe wa Danemark witwa Mette Frederiksen.



Ku wa kabiri, uyu mugabo w’imyaka 39 utaravuzwe izina, yabwiye urukiko ko yari yasinze cyane ku buryo atibuka uko byagenze, gusa Urukiko rwo mu murwa mukuru wa Copenhagen rwamukatiye igifungo cy’amezi ane, koherezwa mu mahanga ndetse no kubuzwa kwinjira muri Danimarike mu gihe cy’imyaka itanu.

Harimo n’icyaha cyo guhohotera umukozi wa Leta, uyu mugabo yahamijwe kandi ibyaha byinshi by’uburiganya,Madamu Frederiksen yakomeretse byoroheje ubwo yakubitwaga ku rutugu ubwo yahuraga n’uyu mugabo rwagati mu mujyi muri Kamena.Minisitiri w’intebe yakomeretse mu ijosi no ku rutugu biturutse kuri icyo gitero cyabaye hasigaye iminsi ibiri ngo amatora y’Inteko Ishinga Amategeko y’Uburayi.

Uregwa yari yahakanye icyaha ashinjwa cyo gukubita ariko ahamwa na bimwe mu bindi byaha aregwa ,aho yavuze ko yari yanyoye inzoga nyinshi ku buryo atibuka ibyabaye kandi ko yagize “umunsi mubi” ubwo yahuraga imbonankubone na Madamu Frederiksen.usibye ko Madamu Frederiksen ntabwo yasabwe kwitaba nk’umutangabuhamya mu rubanza.

Uyu mugabo namara kurangiza igifungo cye azirukanwa kandi agomba kandi kwishyura amagarama y’urubanza.

Uyu mugore w’imyaka 46 y’amavuko ni umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage, ishyaka rinini mu ihuriro riri ku butegetsi rya Danemark, maze aba minisitiri w’intebe muto muri iki gihugu igihe yatangiraga imirimo muri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *