HomeOthers

D.R . congo : Ububiko bw’imiti bwatatswe n’inkongi y’umuriro ikomeye

Ububiko bunini bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti cya Kisangani kizwi nka (CAMEKIS) bwangijwe cyane n’inkongi y’umuriro, yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 4 Kanama kugeza mu rukerera rwo ku wa mbere 5 Kanama.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Aimé Eyane, umuyobozi wa CAMEKIS, imiti ifite agaciro ka miliyoni irenga y’amadolari y’Amerika yamaze guhinduka umuyonga kubera uyu muriro.

Ikamyo izimya umuriro yo mu mujyi yageze aho byabereye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko imiti yose yari imaze gutwikwa n’umuriro.

Dr. Eyane yavuze ko iyi miti yari iri muri ububiko yari igamije kurwanya igituntu, kugabanya ubakana bwa virusi itera sida, malariya, ndetse na COVID-19.

Yagaragaje kandi akababaro k’imyitwarire y’abantu bamwe bari aho bari, bifashishije iyi nkongi y’umuriro barangiza bagatangira kwiba ibicuruzwa bimwe na bimwe byari muri ubu bubiko byari byasizwe n’iyi inkongi.

aho Dr. Aimé yagize ati: “Ndetse n’abantu twatekerezaga ko ari inyangamaguyo twatunguwe no kubona biba bimwe mu byo twari dutunze”.

ubu bubiko bwari bufite ubushobozi bwo kubika toni 300,000, kandi iyi depot yari ibitse igice kinini cy’imiti yari igamije gukemura ibibazo by’ubuzima bikigaragara mu ntara ya Tshopo, ndetse n’utundi turere tune duherereye mu majyaruguru y’intara ya Maniema. gusa kugeza magingo aya Inkomoko y’uyu muriro ntikiramenyekana muri iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *