Watch Loading...
HomePolitics

COVID-19 yerekanye ubusumbane hagati y’ibihugu : Perezida Kagame

Perezida Kagame yageze mu bufaransa Aho yitabiriye inama yiga ku bijyanye no kongera ikorwa ry’inkingo muri Africa.

Ni inama ihuriza hamwe Africa yunze Ubumwe,Ubufaransa n’ibindi bihugu by’uburayi ku bufatanye na GAVI nk’umuryango wita ku kwihaza ku nkingo ndetse no kuzisaranganya.

Iyi nama yitezwemo gushyiraho umurongo w’ikorwa ry’inkingo no kugabanya ubusumbane mu kuzikwirakwiza himakazwa kuzamura ubushobozi bwa Africa.Muri iyi nama hatangajwe umushinga wa milliyari y’amadolari y’abanyamerika azafasha Afurika yunze Ubumwe mu gutangiza ibikorwa byo gukora izi nkingo muri Africa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umwe mu bavuga rikijyana muri Africa, yerekanye ko Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ubusumbane hagati y’ibihugu ibintu bitari bikwiye mu gusaranganya inkingo ndetse n’ibindi byangobwa nkenerwa mu kurwana ku buzima bw’abatuye Isi.

Kagame Kandi yemeza ko ibibazo ndetse n’imibereho myiza ya Africa bireba nyirizina abanyafurika anibutsa ko aribo bagomba gufata iya mbere mu kugena ahazaza ha Afurika.Perezida Kagame yijeje ubufatanye bw’u Rwanda mu bikorwa ibyo aribyo byose bituma Afurika yihaza ikanikorera inkingo n’imiti.

Yanashimiye ikigo Biontech gikora inkingo cyanatangiye umushinga wo kuzikorera mu Rwanda,anerekana ko urwo Ari urugero rwiza rwerekana ko Afurika nayo ubwayo hari byinshi yakwigezaho.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashoboye gukingira byihuse umubare munini w’abaturage Icyorezo cya COVID-19 mu Isi,bikomoka ku kureberera abaturage ndetse n’imikoranire myiza n’ibindi bihugu byari bishoboye kuzikora.

Amasezerano ya GAVI,agamije gukwirakwiza no gusaranganya inkingo yasinywe muri 2000,uyu munsi ikicaro cya GAVI (Vaccine Alliance) Kiri I Geneve mu Busuwisi.

Perezida Kagame yageze I Paris

I Geneve ku kicaro cya GAVI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *