Copa América 2024: Argentine ibifashijwemo na Lautaro Martínez yageze muri kimwe cya kane nubwo canada na chile bizikikomeranye
Ikipe y’Igihugu ya Argentine yatanze izindi gukandagiza ikirenge muri kimwe cya kane cya Copa America nyuma gutsinda chile igitego 1 -0 ikuzuza amanota atandatu mu tsinda rya mbere iherereyemo.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ,mu mikino y’irushanwa rya Copa America rihuza amakipe aherere hariya kumugabane w’amerika y’amajyepfo nibwo ikipe y’igihugu ya Arigentine yakatishaga itike yo kujya muri kimwe cya kane cyirangiza nyuma yo guhigika ikipe y’igihugu ya Chile iyitsinze igitego kimwe ku busa.
Ntabwo yari amanota ya yasesa bayore kuri aba basore bakomoka i Bueno aries bagowe cyane dore ko igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyabonetse ku mpera z’umukino kuko ku munota wa 88 aribwo umusore wayo Lautalo Martinez usanzwe ukinira Inter de milan aribwo yagitsinze ku ishoti rikomeye cyane .
Nubwo ibitego byari byarumbye muri uyu mukino gusa ikipe y’igihugu ya argentine yagerageje uburyo bugana mu izamu burenga 20 ariko butatangaga umusaruro,Intsinzi ya Argentine yayifashije gukomeza kuyobora itsinda n’amanota atandatu, ikurikiwe na Canada bari bahuye mu mikino ubanza ikayitsinda usibye ko nayoifite itatu yaje kuvana imbere ya ikipe y’igihugu ya Peru.
gusa ariko nabyo byasabye ko mu gice cya kabiri bakina na abakinnyi icumi dore ko uwitwa Miguel Aruajo yabonye ikarita itukura maze abasore ba canada babibyaza umusaruro baza kuyibonamo igitego ku munota wa 74 cya David Jonathan ndetse izi zikurikiwe na Chile na Peru zifite inota rimwe.
Imikino ya Copa America iraza gukomeza mu masaha akuze y’ejo ,aho Mexico izatana mu mitwe na Venezuela naho Eucador igacakirana na ekipe y’igihugu ya Jamaica .