Conor Gallagher ashobora kuza kwerekeza muri Atletico Madrid
Ikipe ya Atletico Madrid yo muri esipanye irifuza gusinyisha Conor Gallagher usanzwe ukinira ikipe ya Chelsea fc mu kibuga hagati kuri miliyoni 36 z’amayero n’ubwo hari n’andi makipe arimo  Tottenham ari kumwifuza.
Gallagher yabwiye chelsea ko yifuza kuba umwe mu bakinnyi b’iyi ekipe izaba iyobowe n’umutoza mushya Enzo Maresca kandi ko yishimiye imikinire y’umutoza mushya wa Chelsea.Â
Kurundi ruhande Ku wa gatatu, Gallagher yanze icyifuzo cy’amasezerano mashya cyatanzwe na Chelsea, agizwe n’imyaka ibiri ishobora no kwiyongereyeho undi Ariko,uyu umukinnyi wo hagati yakomeje kugaragaza ko yifuza amasezerano y’igihe kirekire nk’ayo bagenzi be bakinana bafite muri iyi kipe dore ko abarimo Enzo Ferinandez ,Moses Caicedo na abandi benshi bafite amasezerano atazageza mu munsi y’umwaka wa 2030.
Kuruhande rwa Ekipe ya Athletico Madrid ikina shampiyona ya Laliga ,ivuga ko izakomeza kwegera uyu musore kugeza ku munsi wanyuma w’isoko ry’igura n’igurisha rya hariya ku mugabane .
Ikipe ya Chelsea irashaka guha uyu musore amasezerano kugira ngo atazagendera ubuntu mu mpeshyi itaha , ndetse barashaka kwirinda ko aya makosa atakongera kubaho nyuma y’abarimo Antonio Rudiger na Andreas Christensen bavuye muri iyo kipe nta kiguzi na kimwe batanzweho .
Umushahara Chelsea yahaye Gallagher bigaragara ko azaba ari mu bahembwa neza bakina hagati mu kibuga muri iyi kipe yambara ubururu.
Gallagher yagarutse i Cobham ku kibuga k’imyitozo guhera ku wa mbere, mu gihe ikipe ya mbere ya Chelsea ikomeje urugendo rwabo mbere ya shampiyona [ pre season ] muri Amerika kugeza ku wa gatatu w’icyumweru gitaha gusa ngo Chelsea yahitamo kumugurisha mu makipe yo mumahanga aho kumutanga muri Premier League.