Watch Loading...
Home

Congo: M23 ivugako bitazaba itegeko kubahiriza ibyavuye mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo  mu gihe itabitumiwemo!

Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 watanaje ko bitari ihame kubahiriza ibyemezo bya vuye mu biganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe batabitumiwemo.

Bibaye ubwa kenshi habaho ibiganiro byo kureba uburyo hakemurwamo ibibazo by’ingutu by’umutekano mu burasirazuba bw’a Congo  ndetse kuri uyu wa kabiri taliki 30 Nyakanga 2024 habaye ibindi biganiro bya huje Leta y’u Rwanda ndetse  niya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo bagamije n’ubundi kureba uko babona umuti w’ibibibazo dore ko u Rwanda ruri kuruhembe mu gushinjwa guhungabanya umuteka w’ibibice.

Nyuma yibi ihuriro AFC(Alliance Fleuve Congo) /M23 binyuze kumuvugizi wabo Lawrence Kanyuka basohoye itangazo rigaragaza aho bahagaze kuri ibibiganiro ndetse barishyira no kumbuga nkoranyambaga.

Batangiye bavuga ko bakurikiye ibyibibiganiro byabereye I Luand muri Angola bigamije gushakira amahoro ibice by’uburasirazuba bw’a Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse banashima ababigiramo uruhare rudacogora  bose.

Ariko nanone AFC/M23 bagize bati “ turifuza gushimangira ko atari itegeko ko turebwa n’ibyemezo byafatiwe mu nama izo ari zo zose mu gihe tuba tutazitabiriye.”

Ndetse uyu mutwe w’ibukije ko arinshuro ya kenshi Leta ya Congo yagiye irenga kubyumvikanyweho bakagaba ibitero akenshi binibasira inzira akarengane za Basivili batanga urugero rwa tariki 07 Werurwe umwaka ushize wa 2023 ubwo habagaho ubwumvikane bwo guhagarika imirwano ariko Leta ya Congo ntibabyubahirize ahubwo bikaba igihe cyo kwisuganya .

AFC/M23 yongeye kwibutsa ko uburyo bushoboka bwo guhosha amakimbirane  ndetse no kugera kumahoro arambye mu Burasirazuba bw’a Congo ari ugushyiraho ibiganiro bya politiki na Leta ya Kinshasa kandi mu buryo bwahuranyije hanarebwa kukibazo muzi .

Gusa bashimangirako uburyo bwo gukemura ikibazo binyuze mu rwego rw’a Akarere bigomba gukorwa mu buryo bw’ihuse kugirango itesekara  ry’abantu bo muri kariya gace  ridakomeza gufata indintera .

Nikenshi Congo yagiye igaragaza umushake bwo gukemura ibibazo ariko bikarangira idashyize mu bikorwa ibyo yabaga yemeye nubu hategerejwe niba izemera gushyira mu bikorwa ibyo yemeye.

Ariko kurundi ruhande abantu bibaza impamvu Leta y’u Rwanda igirwa nyambere mu gukemura ibibazo bya Congo aho gutumira M23 ifitanye ibibazo na Leta ya Congo mu buryo bwahuranyije hakibazwa uburyo M23 niba ariyo irwana izahagarika imirwano itegeze yumvwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *