Watch Loading...
FootballHomeSports

Chelsea fc ku isoko ry’abakinnyi : ibya Samu Omorodion wa Atheltico Madrid na Michael Olise wa crystal palace berekeza muri iyi ikipe bigeze he ?

Ikipe ya Chelsea yo muri shampiyona y’ubwongereza nyuma yo kuzana umutoza mushya enzo Maresca nayo yamaze gutera amatako ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iki ki, nibande iyi ikipe iri gushaka kungeramo ?…

Umutoza Enzo Maresca arashaka abataka bagomba kuzafasha  umunya Senegal Nicolas Jackson,aho ibi byatumye iyi ikipe ikomanga mu ikipe ya Atletico Madrid ishaka umwataka wayo witwa samu Omorodion nkuko Fabrizio Romano abitangaza.Ikipe ya Atletico Madrid yo imaze kubona amafaranga miriyoni 40 yatangwaga na Chelsea yahise iyatera utwatsi cyane ko yo itifuza kuba yamurekura.

Samu Omorodion yakinnye nk’intizanyo mu ikipe ya Deportivo Alves yo muri esipanye aho yayitsindiye at ibitego 9 mumikino 36 yakinnye muri iyi ikipe. Nyuma Yuko Atletico yateye utwatsi amafaranga ya Chelsea, Chelsea igiye kuganira numukinnyi ku giti cye barebe niba biza gukunda.The blues Si rutahizamu wa Atletico Madrid ishaka gusa ahubwo irashaka nongusinyisha Michael Olise wa Cryistal palace nkuko tubikesha n’ubundi abahanga mu isoko ryigura n’igurisha k’umugabane w’iburayi.

Olise w’imyaka 22 ukina asatira mu ikipe ya Cryistal palace nawe ni undi bivugwa ko yagurwa n’ikipe ya Chelsea. nubwo yagaragaye gake Muri palace bitewe n’imvune, Yatsinze ibitego 10, atanga imipira yavuyemo ibitego 6 mu mikino 19 ya shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza.

Nkuko amakuru agera kuri Daily box abitangaza, ikipe ya palace yasabye Olise ko yakongera amasezerano, harimo kumwongerera umushahara ndetse azamugeza 2025,Ariko nubwo bimeze bityo, Romano yavuze ko Chelsea igifite ikizere cyo kweguna Olise Kandi ko iri guteganya kurangiza ibiganiro n’umukinnyi kugiti cye kubyo yifuza.

Si Chelsea yifuza uyu mukinnyi kuko: Manchester united, Manchester city, Arsenal na Aston villa nazo zifuza uno mukinnyi.Bitewe nibibibazo bya “financial Fair play” Chelsea irateganya kutanga amafaranga n’umukinnyi igura Michael Olise wa Cryistal palace.Ubu igiciro cya Olise ni miriyoni 60 nkuko biri mumasezerano ariko palace irashaka kumwongerera Andi kugirango azagurwe akayabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *