CAF yahaye apr fc na police italiki ya nyirantarengwa yo kwandikisha abakinnyi
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yamaze gutanga italiki ya 16 /Nyakanga nka nyirantarengwa yo kuba amakipe yose azitabira imikino nyafurika “birumvikana na zaduhagararira [ APR FC na POLICE fc ] ararebwa niyi taliki ” kuba yatanze intonde ndakuka z’abakinnyi bazakoresha muri aya marushamwa mu cyiciro kibanze (Preliminary Round ).
Hashize iminsi CAF itangaje ko amakipe agomba kwitabira imikino nyafurika agomba kuba yatanze intonde ndakuka z’abakinnyi bazakoresha mu ijonjora rya mbere ry’aya marushanwa yo mu mwaka w’imikino wa 2024 /2025.
Amakipe azahagararira u Rwanda muri aya marushanwa yombi yaba APR fc izasohokera u Rwanda muri Total CAF Champions league na POLICE FC muri TOTAL CAF confederation cup ntiyigeze azuyaza gukora uko ashoboye ngo yiyubake ,dore nko ku ruhande rwa ekipe y’ingabo z’igihugu yiyubatse ihereye mu gice cy’imitoreze aho nyuma yo gutandukana n’umufaransa Thierry Froger wabahesheje igikombe cya shampiyona yahise izana umunya seribiya Darko Novic ngo aze kuyitoza .
Si uwo gusa kuko yazanye kandi intwaro z’abakinnyi benshi bagiye batandukanye biganjemo abakina imbere mu gihugu barimo Byiringiro Gilbert wari usanzwe akinira Marines na Tuyisenge Arsene bakunze gutazira Tuguma ndetse no hanze yacyo harimo uwitwa Richmond Lamptey ukina hagati ariko asatira n’abandi benshi kugirango izarebe ko yazaitwara neza muri aya marushanwa .
Kurundi ruhande ikipe ya Police itozwa na Mashami Vincent nyuma yo kwegukana igikombe cy’amahoro itsinze Bugesera nayo ntiyatanzwe mu kwiyubaka kuko yabanje mbere na mbere kongerera amasezerano abakinnyi yari isanganwe bari bageze ku musozo wayo aba barimo Hakizimana Muhadjiri ndetse inagura rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria imuvanye mu muri ekipe ya Bugesera Fc ndetse isinyisha abarimo Ishimwe Christian wari warekuwe na Apr fc n’abandi benshi.
Ni neza byahtr