Watch Loading...
HomePolitics

Byinshi byihishe inyuma y\’uruzinduko rwa Perezida Ruto i Washington.

\"\"

Ibyi ingenzi wamenya kuri uru ruzinduko:

  • Ibiro bya perezida wa leta zunze za amerika zatanagaje uru ruzinduko rwaguye imikoranire hagati y\’ibihugu byombi.
  • perezida William Ruto abaye perezida wa mbere wa kenya ugize uruzinduko rwa akazi mu myaka 16 ishize.

Perezida William Ruto wa repubulika ya kenya na mugenzi we Joe Biden kuri uyu wa kane batangaje imbonerahamwe y\’ishoramari ryagutse ry\’amamiliyari menshi muri KENYA ryakomotse kubuhahirane hagati y\’ibihugu byombi mugihe cy\’imyaka 60 y\’ubu buhahiranire,Uyu mushinga w\’ishoramari rishya muri iki gihugu ryatangajwe ku munsi wanyuma w\’uruzinduko rw\’iminsi ine uyu mukuru w\’igihugu cya kenya yaramaze asura leta zunze ubumwe z\’amerika,iri ni ishoramari ahanini rizibanda ku gushora mu mishinga y\’ingufu zikomoka ku bimera,uburezi ndetse n\’umutekano.

Perezida Ruto abaye umukuru w\’igihugu ukomoka ku mugabane wa afurika ukoze uruzinduko rw\’akazi muri Washington D.C mu myaka 16 ishize nyuma ya John Kuofor wayoboraga Ghana muri 2008.

Itangazo ryavuye mu biro bya perezida w\’amerika ryagize riti \”iki cyari ikinyacumi cyaranzwe n\’ubufatanye bukomeye mu byagisirikare bwagize akamaro kanini yaba muri kenya ndetse no mu karere ka afurika y;iburasirazuba, bakomeje bavuga ko ubu bufatanye bwaje gukomereza mu kugarura amahoro mu duce tw\’umutekano muke,

“Ibi biganiro bigamije kugarura amahoro mu bihugu byari bigiye bifite amakimbirane abishyamiranishije,gucyura impunzi ndetse n\’ubifatanye mu by\’umutekano wo mu by\’ikoranabuhanga.\”

Ibi biro byakomeje bishimangira umubano uri hagati yabyo na guverinoma ya Ruto ko wakomejwe n\’uru ruzinduko mu kurwanya ibikorwa bibi by\’imitwe y\’iterabwoba mu gace ka afurika y\’uburasirazuba byumwihariko umutwe wa Al -shabab ufite ibirindiro muri Somalia na ISIS.

Kugeza ubu leta zunze ubumwe za amerika zimaze gushora akayabo karenga miliyoni 642 z\’amashilingi ya kenya kuri iki gihugu mu rwego rwo gutsura umubano ndetse n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukirana imipaka ndetse no mu butabera.

FellowKenyans, I have noted concerns on my mode of transport to USA. As a responsible steward of public resources and in keeping with my determination for us to live within our means and that I should lead from the front in so doing, the cost was less than travelling on KQ.

— William Samoei Ruto, PhD (@WilliamsRuto) May 26, 2024

Ibi bihugu bibiri kandi byanasinyanye amasezerano y\’imikoranire afite agaciro ka miliyari 7 z\’amadolari yo gufasha leta ya kenya mu guteza imbere inzego zigiye zitandukanye z\’iki gihugu byumwihariko mu gipolisi no mu nkiko ziki gihugu. si aya amazerano basinyanye gusa kuko impande zombi zanashyize umukono ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 2.2 z\’amadolari aya angana na miliyoni 288 z\’amashilingi ya kenya kugirango ayifashe mu guhugura ndetse no gutanga ibikoresho aho bikenewe by\’umwihariko mu gice cyo kureshya abashoramari no koroshya ubucuruzi n\’ubuhahirane n\’ibindi bihugu by\’amahanga.

Leta ya Amerika iratangaza ko izongera guha kenya miliyoni 1.55 ya amadolari yo gufasha iki gihugu muri gahunda zo kurwanya ruswa ,gushyiraho gahunda ihamye yo gucunga ifaranga ,guteza imbere  imiryango itegamiye kuri leta ndetse gukuza imishinga mito mito y\’urubyiruko.

Kurundi ruhande abasesenguzi mu bya politike y\’isi bavuga izi nkunga leta zunze ubumwe za amerika ziba ziri gutanga ari ugushaka kwigarurira kenya mu kuba kuruhande rwayo mu bya politiki bijyanye nuko ibihugu byanzi byayo by\’umwihariko uburusiya n’ubushinwa bwakomeje kugenda bwigarurira ibihugu byinshi byigenjemo ibyo muri afurika y\’uburengerezuba.

\"\"
gushyira umukono ku masezerano hagati y\’impande
\"\"
perezida willam ruto na mugenzi we wa USA mu mukoranire mishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *