Byagenze gute kugira ngo “Mangwende “ wari mu muryango winjira muri APR FC habe hari amahirwe menshi yo gusinyira Rayon Sports!
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ari mumuryango winjira muri Rayon Sports nyuma yokutumvikana na APR FC kandi ibiganiro byari bijyeze kure.
Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” numwe mubakinnyi bakomeye babanyarwanda bakinye kurwego rw’iza kandi bamaze igihekirekire bari kurwego rwiza kuva yava mu ikipe ya Rayon Sports akajya muri APR FC yasohotsemo yerekeza hanze y’u Rwanda.
Mangwende yageze mu ikipe ya AS FAR yomu gihugu cya Morocco mu mwaka wa 2021 bisobanuyeko byibuze ayimazemo imyaka itatu aho yegukanye igikombe cya shampiyona muri iy’ikipe mu mwaka wa 2023 ndetse mu mwaka w’imikino dusoje barase igikombe kumunota wa nyuma aho baje kumwanya wa kabiri namanota 71 inyuma ya Raja CA yayoboye urutonde namanota 72.
Mubakinnyi babanyamahanga byatangajweko batandukanye na AS FAR kumpera ya shampiyona ya 2023-2024 harimo na Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” wari unasoje amasezerano muri iy’ikipe bisobanuyeko yagombaga gushaka indi ikipe nshya agombakwerekezamo.
Kumakuru Daily Box dufite nuko Mangwende muntangiro yarafite amahirwe menshi yokwerekeza muri APR FC ndetse kumukino wahuje Rayon Sports na APR FC wizwe “umuhuro mu mahoro” byanogwanozweko yashoboraga kuwugararagaramo akinira APR FC.
Icyabaye ni iki?
APR FC na Mangwende bapfuye imishahara aho iy’ikipe y’ingabo z’igihugu yashakaga kumuha byibuze ibihumbi bibiri bya Amadorali ($2k) mu gihe Mangwende we yashakaga asaga ibihumbi bitanu bya Amadoraki ($5k) mu gihe bari bakiri mu biganiro APR FC yazanye umutoza mushya Umunya-Serbia Darko Novic wahise ushima urwego rwa Niyomugabo Claude Kapiteni wa APR FC kuburyo yumva ntawundi mukinnyi APR FC ikeneye ukina kuruhande aje arubanza mu kibuga ndetse mubandi yashimye harimo na Gilbert Byiringiro ukina kuruhande rw’iburyo yugarira anemezako urwego ariho akwiye kuba arumukinnyi ubanza mu ikipe y’Igihugu.
Rayon Sports imaze kurita mugutwi yegereye Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” kugirango imuganirize maze ababwirako ibiganiro bigezekure na APR FC nubwo yarabizineza ko ibiganiro byagoranye we na APR FC anababwirako APR FC yamuhaye ibihumbi bibiri bya Amadorali ($2k) nku umushahara abasaba kurenzaho Rayon Sports imubwirako ahubwo yamuha kimwe cya kabiri cyayo APR FC yamuhaye Mangwende ababwirako azabasubiza ubu Rayon Sports irategereje.
Icyumvikana nuko APR FC amahirwe menshi itazagura Mangwende bisobanuyeko amahitamo yaba asigaranye yaba ari Rayon Sports atabonye andimahirwe yatuma aguma hanze y’u Rwanda.