Butembo: imfungwa 56 zimaze gupfira muri gereza ya Kakwangura mu mezi 8 ashize
Abagororwa bagera kuri 56 bamaze gupfira muri gereza ya “Kakwangura” i Butembo (Kivu ya Amajyaruguru ) ho mu gihugu cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iyi mibare yagaragaye muri raporo yashyizwe ahagaragara ku wa gatandatu, tariki ya 17 Kanama, n’umushakashatsi n’umwunganira mu mategeko, Sekera Kasereka.
Muri iyi nyandiko, uyu muhanga mu by’amategeko avuga ko izo mpfu ziterwa n’ubucucike bwa gereza, busobanurwa ahanini, ko buterwa no kubera ko abantu benshi boherezwa muri gereza mu buryo budasanzwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare nk’uko iyi nyandiko ibyerekana
Bwana Kasereka akomeza avuga ko abantu benshi bafunzwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, akenshi ndetse banatubahirije na gato inzira z’amategeko.
Mu minsi mike ishize, umuyobozi wungirije w’intara wa Butembo, Bienvenue Lutsumbi, na we yatangaje ko ahangayikishijwe n’ubucucike muri gereza nkuru ya Kakwangura.Mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, yamuhamagariye gufata ingamba zihutirwa kugira ngo amakimbirane ari muri iki kigo cy’amagereza agabanuke kucyigero kigaragara.
Bienvenu Lutsumbi yari yasabye Guverinoma gutekereza ku ngamba z’igihe kirekire,ndetse n’iyubakwa ry’ikigo gishya cya gereza i Butembo, hakurikijwe amahame agezweho, mu gihe harebwa i n’imiterere y’akarere.
Iyi gereza ya “Kakwangura” iri i Butembo yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa zigera ku abantu 180, kuri ubu irimo imfungwa 1,341.
Mu rwego rwo gufasha kugabanya ubukana muri gereza za Beni na Butembo, ihuriro ry’uburenganzira bwa muntu (REDHO),ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro i Butembo, rirasaba Minisitiri w’ubutabera gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana amadosiye ari muri urwo rwego.
Umuhuzabikorwa wacyo, Muhindo Wasivinywa, asobanura ko iyi komisiyo izagenzura amadosiye y’abantu batawe muri yombi bazira ibyaha byoroheje, mu rwego rwo kwihutisha gahunda y’irekurwa ryabo, bizafasha mu kugabanya ubukana bw’ubucucike muri ibi bigo byombi byita ku buzima busanzwe.