Watch Loading...
HomePolitics

Burundi : Perezida Ndayishimiye yahaye imbabazi Floriane Irangabiye utavuga rumwe n’ubutegetsi

Umugore w’umunyamakuru wakoraga kuri Radiyo Igicaniro witwa Floriane Irangabiye yahawe imbabazi n’itegeko ry’umukuru w’igihugu No 100 ryo kuwa 14 ukwezi kw’umunani, umwaka 2024.

Irangabiye yaherukaga gukatirwa gufungwa imyaka cumi n’urukiko rukuru rwa Ntahangwa ruherereye mu mujyi wa Bujumbura no gutanga ihazabu y’amafaranga y’amarundi agera kuri miliyoni .

Floriane Irangabiye yari yafatiwe mu mujyi wa Bujumbura ku i Taliki ya 30 ukwezi kw’umunani ubwo yari aje mu rubanza rw’umuryango avuye mu gihugu cyu Rwanda aho yari asanzwe aba.

Yahise afungirwa muri burigade ubwo yari mu maboko y’urwego rw’iperereza rw’u Burundi, aho yashinjwaga kuvogera imbibe z’igihugu no gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Irangabiye yavuye mw’iperereza yimurirwa muri gereza nkuru ya Mpimba mu mujyi wa Bujumbura aho yavuye aho ajyanwa mu gihome gikuru cya Muyinga mu majyepfo y’u Burundi.

Abo bakorana muri Radiyo Igicaniro basazwe ni ibishimo ubwo batungurwaga no kubona uwo munyamakuru batasibaga kuvuga ko yazize umwuga we ubwo yarirwaga imbabazi nu umukuru w’igihugu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *