Burkina Faso nayo yiyongereye ku rutonde rw’ibihugu byinshi byo muri Africa byamaganye ubutinganyi
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/rtslzvs8-1024x683.webp)
Leta ya Burkina Faso yamaze gushyiraho itegeko rihana abaryamana  bahuje ibitsina bazwi nka abatinganyi nyuma y’ibindi bihugu byinshi muri Africa byafashe iki cyemezo
Leta y’inzibacyuho ya Burkina Faso iyobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré  kuva yajyaho nyuma yo guhirika kubutegetsi bwa Paul-Henri Sandaogo Damiba hari muri 2022 yatangiye kuvugurura imiyoborere ndetse n’amwe mu mategeko iki gihugu cyigenderaho , kwikubitiro Burkina Faso yabanje kwica umubano n’igihugu cy’Ubufaransa ndetse birukana ingabo z’iki gihugu zari muri Burkina Faso mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba bahitamo kwiyunga kugihugu cy’Uburusiya.
Birasa nkaho Kapiteni Ibrahim Traoré  mu buryo bwahuranyije atajya imbizi n’imyitwarire ndetse n’imigirire yo mu burengezarazuba bw’isi byaba ari nabyo byavuyemo iri tegeko rikarishye rizajya rihana abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe aho iritegeko rigaragaza gushyigikira gusa  gushyingirwa ko mu idini hamwe no gushyingirwa kwa gakondo.
Minisitiri w’ubutabera wa Burkina Faso Edasso Rodrigue Bayala yemeje ko Leta y’ikigihugu yamaze gushyiraho itegeko rigira ubutinganyi icyaha gihanwa n’amategeko gusa ntabyinshi yashatse kubitangazaho yagize  Ati  “Kuva ubu ubutinganyi n’imigenzo ijyanye na bwo bizajya bihanwa n’amategeko.
Gusa biteganyijweko inteko ishinga amategeko y’iki gihugu  igenzurwa na Kapiteni Ibrahim Traoré   n’abo bafatanyije igomba kubanza kuryemeza ndetse perezida w’iki gihugu nawe akarishyiraho umukono.
Burkina Faso n’ikimwe mu bihugu byo m’uburengerazuba  bwa  Africa bigishingiye imibereho n’imigirire yabyo ku umuco kamere na karande w’icyo gihugu bigahurirana n’amatwara mashya ya perezida w’inzibacyuho w’ikigihugu Kapiteni Ibrahim Traoré    yo kwamaganira kure ibyinshi bivuye mu burengerazuba bw’isi  aho yunze ubumwe n’uburusiya gusa ntabwo butaratinyuka gushyiraho itegeko rihana Ubutinganyi.
Ntago ari Burkina Faso gusa ku umugabane wa Africa bafashe ibyemezo nk’ibi bikakaye byo kwamagana Ubutinganyi kubutaka bwabo kuko mu nkuru BBC yakoze igaruka k’ubutinganyi ku isi muri 2023 yavugaga ko byibuze ibihugu bigera hafi ya kimwe cya kabiri ku isi bitihanganira ubutinganyi buri muri Africa.
Hari nahagiye hakorwa imyigaragambyo yamagana bene iyo migirire y’ubutinganyi ndetse abandi bakemeza ko ari uburenganzari bwabo bwo kwihitiramo uko bafata ubuzima bw’abo.