Watch Loading...
FootballHomeOthersSports

BREAKING NEWS : Umunsi w’igikundiro “Rayon Day” ntago ukibereye kuri Sitade Amahoro

Rayon sports yamenyeshejwe ko Stade Amahoro itakibonetse, umunsi w’i Gikundiro wimuriwe kuri sitade ya KIGALI PELE STADIUM.

Amakuru ageze hanze nonaha avuga ko Umunsi w’igikundiro “Rayon Day” wari uteganyijwe ku itariki ya 3 Kanama 2024, ntabwo ukibereye kuri Stade Amahoro. Ibi birori ngaruka mwaka bizabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni ibirori ngarukamwaka byitezwe n’abatari bake bijyana n’uko iyi kipe ifanwa n’abatari bake ndetse no kuba yarasinyishije intwaro nyinshi zirimo n’umutoza w’umunyaburezile Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” w’imyaka 64 ndetse n’abarimo hamwe n’abakinnyi barimo Haruna Niyonzima ,Niyonzima olivier seif ,fitina Ombarenga n’abandi benshi baguzwe muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi bose bitezwe ko bazerekanwa ku munsi w’igikundiro ubura iminsi mike ngo ube.

Uwaherukaga ni kugurwa n’iyi ikipe ni Muhire wamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ubururu n’umweru akaba yahawe angana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko Ngabo yakomeje abitangaza .

Muhire Kevin utarahwemye kugaragaza kwitangira ndetse no gufasha iyi ikipe mu bihe bigoye yagiye icamo byagiye birangwa n’ibura ry’amikoro yo guhemba abakinnyi mu mwaka w’imikino ushize ariko nka kapiteni agakomeza kugenda afasha iyi kipe mu buryo bumwe cyangwa ubundi yaba mu gutera akanyabugabo abakinnyi ndetse n’umusaruro mu kibuga.

Muhire Ubwo yari ageze ku musozo w’amasezerano ye muri Gikundiro yasabye iyi kipe kumuha agera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango abashe kuyisinyira n’ubwo hagati aho yagendaga abona andi makipe amwifuza ariko akomeza kugira ikipe ya Rayon sports amahitamo ye ya mbere yo kwerekezamo ,kuva icyo gihe Rayon sports yatangije gahunda yise kwigurira umwana wayo aho yashyizeho uburyo bwa akenyenyeri kugirango buri mukunzi wese wa ekipe ya Rayon sports abashe gutanga uko yifite mu rwego gukusanya angana na miliyoni 40 Muhire Kevin yari yabasabye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *