Blinken avuga ko guhagarika intambara birashobora kuba amahirwe ya nyuma yo kubohora imbohe muri Gaza
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yasabye israel ko yahagarika intambara mu ruzinduko rwe muri Isiraheli, yanavuze ko imishyikirano ikomeje ari amahirwe ya nyuma yo kubona irekurwa ry’abajyanywe bunyago no guhagarika imirwano.
Ibi yabitangaje ,Kuri uyu wa mbere, i Tel Aviv mbere yo guhura na Perezida wa Isiraheli, Isaac Herzog , uyu mudipolomate wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko arimo no gukora ibishoboka byose ngo akureho izindi mpagarara z’akarere zatewe n’intambara yabereye i Gaza.
Blinken arimo kugabanya igitutu cy’ububanyi n’amahanga cya Amerika kugira ngo agerageze no kumvikanisha impande zombi kugira ngo amakimbirane amaze amezi 10 arangire nyuma y’uko Amerika itanze ibyifuzo mu cyumweru gishize cy’uko habaho agahenge hagati y’impande ziri kurwana.
Mu ruzinduko rwe rwa cyenda yagiriye muri aka karere, Blinken yagize ati: “Iki ni igihe gikomeye birashoboka ko ari byiza, wenda bwanyuma, amahirwe yo kugeza imbohe mu rugo, guhagarika imirwano no gushyira abantu bose mu nzira nziza yo gukomeza amahoro n’umutekano nizeye ko byaza kubaho.”
kuva intambara ya Isiraheli kuri Gaza yatangira mu Kwakira.
yanakomeje agira Ati: “Ndi hano mu rwego rwo gushyira ingufu mu bya diplomasi ku mabwiriza ya Perezida Biden yo kugerageza kugeza aya masezerano … Igihe kirageze ngo buri wese agere kuri yego kandi ntashake urwitwazo rwo kuvuga ngo oya.
Amerika n’abandi bayobozi b’iburengerazuba bahamagariye Irani n’abafatanyabikorwa bayo kwirinda ibitero byari biteganijwe kuri Isiraheli mu rwego rwo kwihorera ku bwicanyi buherutse kuba mu bayobozi bakuru ba Hamas na Hezbollah.
Icyiciro cya nyuma cyibiganiro cyarangiye ku wa gatanu muri Qatar, nta cyemezo cyizwi cyafatiwe gusa biteganijwe ko indi nama nk’iyi izongera gusubukurwa i Cairo, mu Misiri muri iki cyumweru.
Hamas yashimangiye ko guhagarika imirwano bihagarika intambara burundu mu gihe Isiraheli yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose atagomba kubuza gukomeza intambara nubwo Leta zunze ubumwe z’Amerika zavuze ko ayo masezerano arangiza amakimbirane.
Hagati aho, muri Gaza, ibitero simusiga bya Isiraheli birakomeje, aho umubare w’abahitanwa n’ibisasu bya Isiraheli ubu urenga 40,000, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ubuzima bwa Palesitine.