Béni : Abasivili 12 bapfiriye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF

ku cyumweru tariki ya 11 Kanama, abasivili cumi na babiri, barimo abagore babiri n’umwana , basanzwe bapfuye bikewa ko bashobora kuba bazize ibitero by’inyeshyamba za ADF muri teritwari ya Béni iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru .
ku cyumweru tariki ya 11 Kanama, imirambo y’abasivili cumi na babiri, barimo iy’abagore babiri n’umwana, yajyanwe mu bitaro bikuru bya Oicha, mu murwa mukuru wa Béni.
Nk’uko umuyobozi w’iyi komine abitangaza ngo aba bantu bishwe benshi n’inyeshyamba za ADF ku wa gatandatu tariki ya 10 Kanama i Mukonia, umudugudu wo mu gace ka Babila Bakaiko werekeza i Mamove, mu burengerazuba bwa Oicha.
Kurundi ruhande nanone ,Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, igitero gishya cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF cyibasiye akarere ka Beni, mu burasirazuba bw’igihugu ku wa gatandatu tariki ya 10 Kanama ibi byanatumye umubare w’abantu bishwe ukomeza kwiyongera ubutitsa.
Nk’uko sosiyete sivile yo muri kariya gace k’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ibivuga, byibuze abantu 18 barapfuye abandi 14 barabura ndetse ngo moto n’amazu ziratwikwa.
Mu murenge wa Beni-Mbau niho iki gitero cyabaye ku wa gatandatu nandetse ngo ibi bitero byibasiye abasivili muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru aho abahohotewe ahanini bari abahinzi bari mu mirima yabo igihe bagabwagaho iki gitero.
Iri hohoterwa rishya rikomeje gutera impungenge kuri sosiyete sivile yaho, nk’uko byatangajwe na perezida waryo, Kinos Katuo, wanenze cyane uguceceka kw’abayobozi b’iki gihugu mu gihe cy’amakuba nk’aya ku baturage . Yongeraho ko no kugeza kuri iki cyumweru, abasirikare ba FARDC bo muri Kongo bari bataragera aho ibitero byagabwe.