Watch Loading...
HomePolitics

Bamwe mu badipolomate b’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi barasabira ibihano abaminisitiri ba Isiraheli

Umuyobozi wa politiki y’ububanyi n’amahanga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yasabye ibihugu 27 bigize uyu muryango gufatira ibihano bamwe mu baminisitiri ba Isiraheli kubera “ubutumwa bw’inzangano” bakomeje kubwira Abanyapalestine.

Ku wa kane, Josep Borrell, yavugiye imbere y’inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ingabo z’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi i Buruseli, yavuze ko abaminisitiri ba Isiraheli bavuze amagambo anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi ko ari ugushishikariza gukora ibyaha by’intambara ”.

Ntiyavuze abaminisitiri abo ari bo gusa Icyakora, mu byumweru bishize Borrell yanenze ku mugaragaro Minisitiri w’umutekano w’iki gihugu , Itamar Ben-Gvir na Minisitiri w’imari Bezalel Smotrich kubera amagambo yavuze ko ari mabi.

Borrell yabwiye abanyamakuru ati: “Natangije inzira kugira ngo mbaze ibihugu bigize uyu muryango… niba bibona ko bikwiye, harimo no ku rutonde rw’ibihano bamwe mu baminisitiri ba Isiraheli [batangaje] ubutumwa bw’inzangano butemewe ku Banyapalestine.”

Ati: “Ntekereza ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi utagomba kugira kirazira kugira ngo dukoreshe agasanduku kacu – kugira ngo amategeko y’ikiremwamuntu yubahirizwe.”

Abaminisitiri ba Isiraheli bateje umujinya mpuzamahanga nyuma yuko Smotrich atanze igitekerezo cyo kwicisha inzara abaturage ba Gaza no kurekura imbohe za Isiraheli zafatiwe muri ako gace.

Abadipolomate ba Israel bavuze ko bidashoboka ko Borrell asabira ibihano abaminisitiri kuko bisaba ubwumvikane busesuye bw’abanyamuryango 27 bose kugira ngo yemeze.

Bavuze ariko ko byerekana urwego rw’uburakari abayobozi bamwe bo mu Burayi bafite ku bitekerezo byatanzwe na minisitiri wa Isiraheli.Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ntiwacitsemo ibice kuva ibitero byayobowe na Hamas mu majyepfo ya Isiraheli ku ya 7 Ukwakira byakuruye intambara ya Isiraheli kuri Gaza, yahitanye Abanyapalestine barenga 40,000.

Gusa kurundi ruhande ibihugu bya Hongiriya, Otirishiya na Repubulika ya Ceki birengera byimazeyo uburenganzira bwa Isiraheli bwo kwirwanaho, bikabuza kugerageza ingamba zifatika zibasira leta ya Isiraheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *