Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

BaL 2024,umusimbura wa juvenal,inteko rusange ya Ferwafa, muri kenya ,ninde uzasohokera iki igihugu?

\"\"

Basketball Africa League Al Ahly ifite igikombe giheruka yasezerewe , Uyu mukino wa mbere wa ¼ wabaye ku Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024 wari umwe mu yitezwe cyane ko wahuzaga ikipe ifite igikombe giheruka n’indi nshya ariko yagaragaje imbaraga zikomeye.(#Igihe)

Kiyovu Sports Club Nkurunziza David yatorewe kuba perezida wa Kiyovu Sports mu nama y’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.(# Isimbi.rw)

Kiyovu Sports Club Mvukiyehe Juvénal wari uvuye mu Nteko Rusange ya FERWAFA yabaye mu masaha y’igitondo yahise yerekeza i Remera ahari hateganyijwe Inteko Rusange ya Kiyovu Sports idasanzwe.(#Kigali Today)

Wheelchair Basketball Amakipe ya Musanze mu Bagabo na Gasabo mu Bagore, yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mukino wa Wheelchair Basketball, ryakiniwe ku bibuga bya Kimironko kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024.(# igihe)

Rayon Sports Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever bagabiye inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Mushimiyimana Odette wo mu mudugudu wa Nyabisindu, Akagali ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza. (# Rwanda magazine)

Rwanda Premier League Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League), yemeje ko igiye kujya ihemba amakipe bitewe n’imyanya yabonye muri shampiyona.(# umuseke)

FIFA Umuryango w’Abibumbye, ONU wahaye umugisha icyifuzo cya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Is, FIFA, Gianni Infantino cyo kugira taliki 25 Gicurasi Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umupira w’Amaguru, ndetse uyu munsi watangiye kwizihizwa. (#KGl news)

scandinavia women football ikipe ya scandinavia women football yatakaje ubunyamuryango bwa FERWAFA ndetse BIZUMUREMYI Radjabu wari uyihagarariye ahita asohorwa (#inyarwanda)

Kenya Football Intambara yo gushaka itike imwe rukumbi yo gukina igikombe cya CAF Confederation Cup saison itaha izakomeza ku cyumweru mugihe amakipe ane ya FKF Premier League azahura muri kimwe cya kabiri kirangiza mu gikombe cya FKF kuri Stade ya Polisi Sacco (# the standard)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *