Watch Loading...
FootballHomeSports

Azam fc izacakirana na Murera yamaze kugera i Kigali

Azam FC  izakina na Rayon sports yamaze kugera mu Rwanda mu gihe habura amasaha make ngo icakirane na murera ku munsi w’igikundiro.

Azam Fc igeze mu rw’imisozi igihumbi mu rwego rwo gusohoza ubutumire bwa Rayon Sports yayitumiye ngo bakine umukino wa gicuti ku munsi w’Igikunduro uzaba ku wa Gatandatu, tariki 3 Kanama, kuri Kigali Péle Stadium.

Abarimo  Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick ndetse n’Umuvugizi wayo Ngabo Roben nibo bagiye kwakira iyi ikipe  ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 /Kamena .

Ikipe ya Azam FC ikubutse muri Maroc aho yakinaga imikino ya gicuti yitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League, aho ku ikubitiro izahura na APR FC mu mukino ubanza uzakinwa tariki 16-18 Kanama 2024.

Umunsi w’igikundiro ugomba kubera kuri sitade yitiriwe umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Brazil witwa Edson Arantes do Nascimento uzwi ku kazina ka Pele ya Kigali pele Stadium byamaze kwemezwa ko abarimo umuraperi Bushali ndetse na Platin P cyangwa se Baba bazaba basusurutsa abazaba bateraniye kuri uyu munsi naho uwitwa Dj Brianne akazaba ari we uvanga umuziki.

Amakuru yageraga kuri Daily Box ku munsi w’ejo yavuga ko byibuza amatike y’umukino yari amaze kugurwa kuri iki kigero: VVIP yarashije, VIP hari hamaze kugurwa 93%, mu mpande za VIP (Regular) hari hamaze kugurwa 85% naho ahasigaye hose (General) ari 57%.

Ni umukino byitezwe ko uzatangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) nyuma y’ibikorwa birimo kwerekana imyambaro y’ikipe ya Rayon Sports, abakinnyi ndetse na nimero bazambara.

Uretse Rayon Sports y’abagabo n’iy’abagore zizerekana abakinnyi bashya izakoresha umwaka utaha, ikipe ya Azam FC na yo izerekanira kuri uyu mukino abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, mu rwego rwo kurushaho kongera umubare w’abayikunda mu Rwanda, nk’uko yabitangaje.

Kurundi ruhande ,Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko nubwo iyi kipe hari amafaranga menshi yari kwinjiza kuri ‘Rayon Day’ iyo ibera kuri Stade Amahoro, ariko igihombo kinini yagize ari uko batashoboye kwereka ibigo bikomeye ko bafite umubare munini w’abafana ku buryo byayifasha gukorana na byo.

Si gahunda ya Rayon day yakomwe mu nkokora gusa kuko FERWAFA, yatangaje ko n’umukino wa Super Cup, uzahuza Police FC na APR FC , uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 10 Kanama aho kuba kuri sitade Amahoro.

Ku cyumweru , tariki ya 28 Nyakanga Ibinyujije mu ibaruwa yandikiye aya makipe yombi y’umutekano FERWAFA yamenyesheje aya makipe ko umukino wa Super cup ya Ferwafa wari uteganijwe ku wa wanahinduriwe aho kubera nyuma yo byari biteganijwe kubera kuri sitade Amahoro.Ibaruwa yavuye mu Bunyamabanga bwa FERWAFA ivuga ko “uwo mukino muzawukina ku wa 10 Kanama 2024, guhera saa Cyenda z’amanywa, ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.”

AMAHORO Stadium ntabwo izaboneka mbere ya Tariki 12.08.24 kubera gahunda zirimo zo gutegura irahira ry’umukuru w’igihugu ,amakuru ahari avugwa ko RayonSportsDay2024 na Super Cup Final bizabera kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon sports yamenyeshejwe ko Stade Amahoro itakibonetse, umunsi w’i Gikundiro wimuriwe kuri sitade ya KIGALI PELE STADIUM,Amakuru yageze hanze avuga ko Umunsi w’igikundiro “Rayon Day” wari uteganyijwe ku itariki ya 3 Kanama 2024, ntabwo ukibereye kuri Stade Amahoro. Ibi birori ngaruka mwaka bizabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni ibirori ngarukamwaka byitezwe n’abatari bake bijyana n’uko iyi kipe ifanwa n’abatari bake ndetse no kuba yarasinyishije intwaro nyinshi zirimo n’umutoza w’umunyaburezile Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” w’imyaka 64 ndetse n’abarimo hamwe n’abakinnyi barimo Haruna Niyonzima ,Niyonzima olivier seif ,fitina Ombarenga n’abandi benshi baguzwe muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi bose bitezwe ko bazerekanwa ku munsi w’igikundiro ubura iminsi mike ngo ube.

Uwaherukaga ni kugurwa n’iyi ikipe ni Muhire wamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ubururu n’umweru akaba yahawe angana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko Ngabo yakomeje abitangaza .

Muhire Kevin utarahwemye kugaragaza kwitangira ndetse no gufasha iyi ikipe mu bihe bigoye yagiye icamo byagiye birangwa n’ibura ry’amikoro yo guhemba abakinnyi mu mwaka w’imikino ushize ariko nka kapiteni agakomeza kugenda afasha iyi kipe mu buryo bumwe cyangwa ubundi yaba mu gutera akanyabugabo abakinnyi ndetse n’umusaruro mu kibuga.

Muhire Ubwo yari ageze ku musozo w’amasezerano ye muri Gikundiro yasabye iyi kipe kumuha agera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango abashe kuyisinyira n’ubwo hagati aho yagendaga abona andi makipe amwifuza ariko akomeza kugira ikipe ya Rayon sports amahitamo ye ya mbere yo kwerekezamo ,kuva icyo gihe Rayon sports yatangije gahunda yise kwigurira umwana wayo aho yashyizeho uburyo bwa akenyenyeri kugirango buri mukunzi wese wa ekipe ya Rayon sports abashe gutanga uko yifite mu rwego gukusanya angana na miliyoni 40 Muhire Kevin yari yabasabye.

Uyu wari umukino wari uteganyije kuzabera kuri Amahoro Stadium ku wa 11 Kanama 2024, ariko bitewe n’uko iki kibuga kitabashije kuboneka biba ngombwa ko wimurirwa ahandi.

APR FC na Police FC zikomeje kwitegura iyi mikino cyane ko ari nazo zizasohokera u Rwanda. Nyuma yawo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikazahita itangira gutegura iya CAF Champions League ndetse n’iya Polisi y’Igihugu itegure CAF Confederation Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *