Apr fc yananiwe kuvuga rumwe na zimwe mu nkingi za mwamba zayo.
Nyuma yo gusoza uyu umwaka w\’imikino mu byishimo byo kwegukana igikombe cya shampiyona, iyi ikipe y\’ingabo z\’igihugu yatangiye gutegura umwaka w\’imikino utaha iganiriza bamwe mu bakinnyi bayo bagenda begera ku musozo w\’amasezerano yabo bari basanzwe bafite muri iyi ekipe .
Kwikubitiro habanjwe kuganirizwa bamwe mu bageze ku musozo wa amasezerano yabo ariko benda kujya kwitabira ubutumire bw\’umwiherero w\’ikipe y\’igihugu y\’u Rwanda igiye kwitegura imikino yo gushaka itike iberekeza mu mikino yanyuma y\’igikombe cy\’isi.
Amwe mu mazina y\’abaganirijwe harimo myugariro wayo ukina kuruhande rw \’ibumoso ISHIMWE Christian ;.uyu rero akaba yasabwe n\’ubuyobozi bwa ikipe ya Apr fc ko yabasinyira imyaka ibiri kuri kayabo ka miliyoni 15 ariko biza kurangira uyu musore abiteye utwatsi atangaza ko yifuza nibuze miliyoni makumyabiri kugira ngo abashe kuba yashyira umukono ku musezerano muri iyi ikipe.
Undi waganirijwe ni OMBARENGA Fitina nawe yaje kuba abwirwa niyi ikipe ko kuri miliyoni 18 z\’amafaranga y\’u Rwanda ko yiteguye ku mwongerera amasezerano aramutse azameye nubwo bataje guhuriza hamwe kuko uyu musore we yabatangarije ko yifuza miliyoni 25 z\’amafaranga y\’urwanda rwose ko ntabiganiro byakigera biba hagati yabo mu gihe iyi ngano y\’amafaranga ituzuye.
Irindi zina ryaganirijwe ni NIYIGENA Clement ;aho ekipe ya APR fc yamusabye gusinya amasezerano y\’imyaka ine maze nayo ikamuha miliyoni 40 z\’amanyarwanda nawe ababwira ko agiye kubitekerezaho azabaha igisubizo mu byumweru bibiri.
abanyuma bavugishijwe ni Byiringiro Gilbert akaba yari umusore wari waratijwe niyi ikipe ya APR fc muri ekipe ya Marines FC ikinira hariya mu karere ka Rubavu ;akaba yaranagize umusaruro mwiza muri season ishize nawe rero akaba yasabwe niyi ikipe ko yaza agasinya amasezeserano y\’imyaka itatu kuri miliyoni icumi hamwe n\’uwitwa Nzotanga wemerewe miliyoni icumi akaba yaziteye ishoti nubwo uyu mukinnyi ari gushakwa n\’amakipe yo mu gihugu cya Tanzania nka Singda BIg stars nyuma yo gutanga umusaruro mu gikombe cya MAPINDUZI cup.
Just keep informing and entertaining us ????????????????????✌️
Tubemera fooo