Watch Loading...
FootballHomeSports

Apr fc yamaze gutangaza ibiciro by’amatike y’umukino uzayihuza na Pyramids fc

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwamaze gushyiraho ibiciro hasi ku bifuza kuzareba umukino ubanza uzayihuza na Pyramids Fc mu mikino y’ijonjora rya kabiri mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, CAF Champions League.

Tariki 14/ nzeri nibwo iyi ikipe y’ingabo z’iki gihugu ni bwo ikipe y’Ingabo izakira umukino ubanza wa Total Energies CAF Champions League nyuma yo gutsinda Azam ibitego 2 – 1 nk’igiteranyo cy’imikino yaba uwabereye i Kigali no muri Tanzania . Iyi kipe itegerejweho gutanga ibyishimo imbere y’Abanyarwanda, yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira .

Kwinjira kuri uyu mukino, amafaranga make yagizwe 2000 Frw mu myanya yo hejuru cyane muri Stade Amahoro, ahakurikiyeho naho hagizwe ibihumbi bibiri [2000 Frw]. Hari kandi ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP], ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro [VIP], ibihumbi 100 Frw mu yindi y’abanyacyubahiro n’ibihumbi 900 Frw mu myanya y’abanyacyubahiro bo hejuru.

Gutanga ubwasisi kuri iki kigero, APR FC irabyifuzamo inyungu zo kuzabona abakunzi ba yo n’abakunzi ba ruhago muri rusange ari benshi baje kuyitiza umurindi wo kuzayifasha gukora icyashoboka kugirango itsinde Pyramids Fc.

APR FC iritegura gukina na Pyramids FC mu mikino y’ijonjora rikurikiyeho, umukino ubanza ukaba uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku itariki ya 14/9/2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *