APR FC yagize imibare mibi itishimiwe n’abakunzi bayo kumukino batsinzwemo na Simba mu buryo bworoshye
Ikipe y’Ingabo z’igihugu “APR FC” yagize imibare mu mukino wa yihuje na Simba SC itashimishije abafana bayo aho yabashije kugumana umupira kurwego rwa 29% mu gihe Simba yagize 71%.
Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania yakoze ibirori bidasanzwe byo kwerekekana abakinnyi izakoresha umwaka utaha w’imikino ibirori byabereye kuri sitade y’itiriwe Benjamin Mkapa biba n’amahire cyane kubera ko babashije gutsinda mu buryo bwo roshye ibitego 2-0 batsinda ikipe y’Ingabo z’igihugu cy’Urwanda bari batumiye .
Ni umukino abafana ba APR FC bari bategerezanyije amatsiko nyuma yo kutabasha gutwa CECAFA Kagame Cup ya 2024 kuko bizeraga ko bari bunibonere abakinnyi bashya ikipe yabo yabaguriye batigeze babona mu buryo buhagije mu mikino ya CECAFA nubwo bamwe muribo byarangiye batabanje mu kibuga.
Umukino watangiye ku isaha ya saa Moya ni iminota mirongo itatu (19h30’) ku isaha ya Dar es Salaam muri Tanzania mu gihe byari saa kumi n’ebyiri ni iminota mirongo itatu (18h30’) ku isaha ya Kigali , ni umukino warangiye Simba SC itsinze APR FC biyoroheye ibitego bibiri kubusa(2-0) ibitego byatsinzwe na Débora Fernandes Mavambo kumunota wa 47’ ndetse nicya Edwin Balua cyinjiye kumunota wa 64’.
Muri uyu mu kino APR FC usibye kunanirwa kwinjiza igitego no guhushwa penaliti iy’ikipe yarushijwe mu buryo bufatika haba guhererekanya umupira ndetse no kuwugumana aho babikoze byibuze kuryego rwa 29% mu gihe Simba yagize 71% n’ukuvuga ko ikinyuranyo cyabaye 42% .
Nyuma yuyu mukino abafana bikipe y’Ingabo z’igihugu ntago bishimiye umusaruro n’imikinire y’ikipe yabo ndetse bamwe batangira kugira impungenge kumutoza wayo Umnya-Serbia Darko Nović nubwo uwavuga ko uwagira impungenge akakanya yaba yihuse dore ko ntagihe aramara atoza iy’ikipe mu myaka itatu yasinye muri iy’ikipe yambara umukara n’umweru.
APR FC iragaruka mu kibuga kuwa gatandatu taliki 10/08/2024 icakirana n’ikipe ya Police FC kumukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cy’Ashampiyona ndetse n’icyamahoro(FERWAFA Super Cup) ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium mbere gato y’uko aya makipe yombi akina imikino y’ibanze ihuza amakipe yo hirya no hino mu bihugu bya Africa ariyo CAF Champions League ndetse na Confederetions Cup.