Watch Loading...
FootballHomeSports

APR FC imanuye abataka babiri bakomoka muri Nigeria

APR FC biravugwa ko iri mu biganiro n’aba rutahizamu bagera kuri babiri bakomoka mu gihugu cya Nigeria kugira ngo bazayifashe mu mwaka w’imikino utaha wiganjemo amarushanwa nyafurika iyi ikipe y’ingabo z’igihugu izitabira.

 ikipe y’ingabo z’igihugu yamaze kumvikana byose na rutahizamu wa Enugu Rangers yo muri Nigeria witwa Chidiebere Johnson Nwobodo kuzayikinira mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu musore w’imyaka 21 wakiniraga Enugu Rangers yayigezemo muri 2020 ibiganiro bisa n’ibyarangiye na APR FC igisigaye ari ukugera mu Rwanda bagasinya amasezerano.

Johnson Nwobodo yasanze kipe ye muri Tanzania, aho bitabiriye imikino ya CECAFA Kagame Cup, aho bivugwa ko nyuma yo kumvikana ibya nyuma n’ikipe ari businye amasezerano y’imyaka itatu.

Amakuru Daily box ifite ni uko uyu rutahizamu agomba kugera i Nyarugenge ku munsi w’ejo ku wa Gatatu ndetse akaba agomba gusanga abandi muri Tanzania aho bari muri CECAFA Kagame Cup.

Mababa Johnson Nwobodo ukina wataka izamu ndetse ushobora guca ku mpande zose yaba kuri karindwi cyangwa cumi na rimwe Biteganijwe ko nta gihindutse ahita atangirana imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Gatatu dore ko uyu munsi ari ikiruhuko.

ikipe yakiniraga ya Enugu Rangers yatwaye shampiyona ya Nigeria, ndetse akaba yaranahamagaweho mu ikipe y’igihugu ya kabiri ya Nigeria ubwo bakinaga na Costa Rica mu mwaka wa 2022.

Ntago ari we gusa uvugwa muri iyi ikipe y’ingabo z’igihugu kuko bivugwa ko iri mu biganiro n’undi munya-Nigeria na we usatira ariko unyuze ku ruhande, Godwin Odibo wakiniraga Sporting Lagos yamanutse mu cyiciro cya kabiri, gusa ibiganiro biracyari hasi.

Johnson ugomba kuza kwiyongera ku band bakinnyi ba abanyamahanga iyi kipe isanganywe barimo Pavel Ndzila, Nshimirimana Ismael, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma Chukuemeka, Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Bemol Apam.

Ku i saa Cyenda za Kigali APR FC zo kuri uyu wa Gatanu nibwo Gitinyiro, ihura na El Hilal yo muri Sudani mu mikino ya CECAFA Kagame Cup igeze muri ½ cy’irangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *