Watch Loading...
FootballHomeSports

Apr fc igiye kuzajya yambara ‘Visit Rwanda’ ku myambaro yayo

Ikipe ya Apr fc yatangaje ko igiye kongera ibirango bya “Visit Rwanda ” ku myambaro izajya yambara mu mwaka utaha nka gahunda yo gukomeza gutuma u Rwanda rumenyeka i bwotamasimbi.

iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari isanzwe yambara uruganda rukora ibikomoka ku gihingwa k’ingano rwo mu gihugu cya Tanzania nk’umuterankunga wayo w’imena nyuma ya minisiteri y’ingabo z’igihugu yatangaje ko igiye kongera ikirango cya Visit Rwanda ku myambaro basanzwe bakinana nubwo batigeze batangaza aho iki kirango kiri buze kugaragara.

Apr fc kandi biteganijwe ko iraza guserukana iyi myambaro ku munsi wa ekipe y’ingabo z’igihugu cya Tanzinia ya Simba sc uzwi nka Simba day uraza guhuza iyi ikipe kuri sitade ya Benjamin Mkapa Stadium imbere y’abakunzi b’imikino barenga ibihumi 60 ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu .

Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira yavuze ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza kwamamaza u Rwanda ;aho yagize ati : “wararebye dusanga dukwiye kugira icyo dukora ngo dukomeze twamamaze u Rwanda kurushaho mu mahanga.”

Twahisemo kwambara Visit Rwanda kuri uyu munsi kuko turi bukinire imbere y’abafana barenga ibihumbi 60, ni byiza ko Igihugu cyacu kihamenyekanira. Turi guteganya no kuzajya tuyambara no mu yindi mikino mpuzamahanga.” nkuko tubikesha igitangazamakuru cy’ “igihe”

Kurundi ruhande Siporo yagize uruhare runini mu Rwanda n’imihindagurikire y’ubukungu mu myaka 30 ishize. Ubukangurambaga bwa ‘Visit Rwanda’, bwatejwe imbere ahanini binyuze mu bufatanye bwa siporo na Arsenal FC, Paris St Germain na FC Bayern Munich, bwatumye u Rwanda rwinjiza miliyoni 620 USD mu 2023, rwiyongera 36% kuva 2022. U Rwanda rwavuye ku baguzi ba siporo rujya mu bucuruzi bwa siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *