Amerika : uwacyekwagaho kwivugana ubuzima bw’atari bake yatawe muri yombi
Ubuyobozi bwa leta ya Tennessee muri Amerika bwafashe Deario Wilkerson bwari bumaze amezi buhiga umugabo ucyekwaho uruhare mu bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Memphis, wo muri iyo leta, muri Mata (4) uyu mwaka.
Uwo nta wundi ni Deario Wilkerson, w’imyaka 20, ubwo bamucakiraga bamusanze nyakomeretse, nyuma yuko yihonze hasi aturutse aho mu gisenge, nkuko bikubiye mu itangazo ry’ishami ry’ubugenzacyaha bw’Amerika
Iryo shami ry’ubugenzacyaha ryavuze ko yari umwe mu bantu batatu bacyekwa bamenyekanye bakurikiranyweho uruhare mu kurasa kwaviriyemo urupfu Troy Cunningham, kwabereye i Memphis, ku itariki ya 2 Mata.Uko ari batatu, abo bagabo bashinjwa kwiba imbunda ya Cunningham, nkuko bivugwa n’umushinjacyaha w’akarere ka Shelby. Nuko araswa inyuma mu mutwe ubwo yageragezaga guhunga
Dosiye ye yaje kwimurirwa mu iperereza ry’umuntu ushakishwa wihishahisha, mu itsinda rikurikirana abashakishwa b’abanyarugomo ry’i Memphis, rizwi nka Two Rivers Violent Fugitive Task Force.Yatahuwe ko aherereye mu rugo rw’i Memphis, nuko abategetsi bararugota.
Deario Wilkerson yafunzwe ku birego by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya mbere no gushyira mu kaga ubuzima bw’umuntu nta cyo yitayeho akoresheje intwaro yica.
Ibiro by’umushinjacyaha byavuze ko abo babiri bandi bacyekwa bamaze gutabwa muri yombi banashyirirwaho ibirego. Urupapuro rwo guta muri yombi Wilkerson rwari rwasohowe muri Gicurasi (5) uyu mwaka.