Watch Loading...
HomePolitics

Amerika irashinja ibihugu birimo Uburusiya gushaka kongera kubivangira mu matora

leta zunze z’Amerika zirashinja ibihugu birimo Ubushinwa , Uburusiya na Iran gushaka kwinjirira sisiteme z’itora ndetse no kuyobya abaturage mu mu rwego rwo guha amajwi Donald Trump mu matora yo muri iki gihugu ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka .

Nk’uko byagenze mu matora yo mu myaka yashize, aya yo mu 2024 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyane cyane ay’umukuru w’igihugu, nayo yugarijwe n’amahanga ashaka kuyivangamo. Inzego z’ubutasi z’Amerika zivuga ko ahubwo byafashe indi ntera kubera uruhare Amerika ifite ku birebana n’intambara yo muri Ukraine na politiki yayo ku Burusiya muri rusange.

Uburusiya bushaka umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wazahagarika gutera Ukraine inkunga za gisirikare , Amatora yo mu 2016 no mu 2020, Amerika ishinja Uburusiya by’umwihariko ko bwakoze byose kugirango bufashe kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, gutsinda. No muri aya matora yo muri uyu mwaka, Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko bikiri kwa kundi: Uburusiya na none ni Trump bwahisemo.

Muri rusange, nk’uko ubutasi bw’Amerika bubyemeza, intego nyamukuru y’Uburusiya, Ubushinwa, na Irani ni ukuyobya abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bagomba gutora no kubateshamo icyizere muri demokarasi yabo. Buri kimwe kibikora ku giti cyacyo, cyangwa gifatanyije icyarimwe na bariya babiri bandi, cyangwa n’abandi na none nka Koreya ya Ruguru na Cuba.

Uretse aba bashinzwe ubutasi ,abadipolomate, n’abasirikare bavuga ko nabo bahora baryamiye amajanja , Minisitiri w’ingabo z’Amerika, Lloyd Austin, nawe yabivuze mu kindi kiganiro n’abanyamakuru. aho avuga ko “Ku birebana no kwibaza ngo abanzi bacu barimo baratugerageza muri iki gihe kihariye, ni ibintu bihoraho, bahora batugerageza. Nta n’umwe bitungura. Ndatekereza ko tuzakomeza kubibona. Ariko rero na none, dufite igisirikare cya mbere gikomeye kw’isi, gifite ubushobozi butagereranywa. Ntituzatezuka kurengera iki gihugu.” nkuko VOA ibitangaza.

Uburusiya, Ubushinwa, na Irani bahakana ibirego by’Amerika. Abadipolomate ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bavuga ko abanzi b’Amerika badakwiye gukeka ko ibiba muri politiki yayo byaba ari ikimenyetso cy’intege nke.

Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yabishimangiye mu kiganiro n’abanyamakuru agira ati:” Bakagombye kubanza kubitekerezaho neza. Bakagombye kumwara kuko nta kindi kindi kituraje ishinga gusumba ibibazo by’umutekano byugarije igihugu, no kubyivuna uko bikwiye.”


Ku rwego rumwe n’Uburusiya, Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyira ku murongo wa mbere n’Ubushinwa na Irani. Bose bashaka kugendera cyane cyane ku mutingito wa politiki uturuka ku gitero cy’uwarashe Trump ashaka kumwivugana n’iyegura rya Perezida Biden mu matora (byombi mu kwezi gushize).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *