Watch Loading...
HomePolitics

Amerika : ikibazo cy’abimukira banyura mu nzira zitemewe gikomeye guhangayikisha iki gihugu

Ikibazo cy’abimukira banyura inzira za magendu ni kimwe mu biri kw’isonga ry’ibihangiyikishije abayobozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika mu matora yo muri uyu mwaka.

Mu mwaka ushize, polisi ishinzwe kurinda imipaka y’Amerika yahagaritse abimukira barenga miliyoni ebyiri banyuze inzira z’ubusamo bashaka kwinjira baturutse ku mipaka y’amajyepfoy’iki gihugu.


mu myaka yashize, abimukira benshi banyura iz’ubusamo babaga bakomoka mu bihugu byo muri Amerika yo hagati n’Amerika y’Epfo. Ntibyahagaze, ariko noneho hiyongereyeho abandi baturuka ahandi kure. Aba bari 1% mu myaka icumi ya mbere ya 2003. Muri uyu mwaka bariyongereye bagera kwu 9% by’abimukira bose bashaka kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Byatangiye hashize igihe gito Leta zunze ubumwe z’Amerika na guverinoma ya Salvador, kimwe mu bihugu birindwi by’umugabane w’Amerika yo hagati, babona umubare w’indege wiyongera ku buryo budasanzwe, zikaza zuzuye abantu zikabasiga mu murwa mukuru El Salvador, zigasubirayo zirimo ubusa.

Abava mu gihugu cy’Ubuhinde, muri Aziya y’amajyepfo, ni bo benshi. Mu mwaka ushize bari 42 ,000. Hakurikiraho abo mu bihugu 15 by’Afrika y’uburengerazuba, cyane cyane Senegal na Moritaniya Bagera ku 39,700,inzira ebyeri. Imwe mu nzira ituruka muri Afrika y’uburengerazuba, indege zikagenda zihagarara mu bihugu bitandukanye, zikaza kubageza muri Nicaragua, nayo yo ku mugabane w’Amerika yo hagati, bagakomeza iy’ubutaka. Umuntu umwe ngo ashobora gutanga ikiguzi cy’amadolari 10,000.


UmuKandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, agereka ikibazo cy’abimukira ku mipaka y’amajyepfo y’Amerika ku cyo yita politiki mbi za Perezida Joe Biden , gusa Muri 2021, Biden yashinze Visi-Perezida Kamala Harris gusuzuma imizi y’ikibazo.None, kuva Harris abaye umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate, ni we Trump yikomye, mu magambo akarishye aho yavuze ko ashaka ko buri wese ahabwa ibyangombwa.

Kamala Harris asubiza abamunenga ko atigeze yorohera abinjira banyuze inzira za magendu, kuva igihe yari minisitiri w’ubutabera, ari nawe mushinjacyaha mukuru, wa leta ya California kuva mu 2011 kugera mu 2017.


Hector Quiroga Umunyamategeko wazobereye mu bibazo by’abimukira yabwiye Voa, ati: “Dufite imanza zirenga miliyoni eshatu zaheze mu nkiko. Ntidufite abacamanza mu by’abimukira bahagije. Hakwiye itegeko rivugurura iby’abimukira, kuri perezida mushya uwo ari we wese.”
Kamala Harris arega abadepite b’Abarepubulikani b’abayoboke ba Trump ko baburijemo umushinga w’itegeko rya Perezida Biden ku kibazo cy’abimukira n’imipaka. Avuga ko azawusubiza inteko ishinga amategeko naramuka atorewe kuba umukuru w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *