Amerika: abasenateri babiri basabye NBA ubusobanuro bwimbitse ku mikoranire yayo na Perezida Kagame bavuga ko ayoboza igitugu
Abasenateri babiri bo muri sena y’Amerika basabye umukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball muri icyo gihugu rizwi nka NBA kwisobanura ku mikoranire y’iryo shyirahamwe na Perezida Kagame w’u Rwanda bashinja igitugu no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu byo agomba kwisobanuraho nk’uko bikubiye muri iyi baruwa, harimo kwerekana imbago z’imikoranire y’ishyirahamwe ayoboye na leta y’u Rwanda.Aba basenateri bavuga ko Perezida Kagame amaze imyaka irenga 20 ategekesha u Rwanda umuco wo kudahana. Baravuga ko ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza n’ubwo kuri interineti bugerwa ku mashyi muri iki gihugu.
Baravuga kandi ko buri wese utinyutse kunenga ubutegetsi bwa Kagame – yaba abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsicyangwa itangazamakuru – afungwa, akazimizwa, cyangwa se akicwa bunyamanswa.
Ibyo bikubiye mu ibaruwa abo basenateri bandikiye umukuru wa NBA kuri uyu wa kabiri, aho banagaragaje impungenge ku mikoranire y’iryo shyirahamwe n’abategetsi bo mu ishyaka rya gikomunisiti ry’Ubushinwa.
Mu ibaruwa bandikiye Komiseri Adam Silver uyobora NBA Ijwi ry’Amerika ifitiye kopi, Senateri Marsha Blackburn wa leta ya Tennessee na mugenzi we Senateri Jeff Merkley wa leta ya Oregon baramusaba gutanga ibisobanuro bitarenze ku itariki ya gatatu y’ukwezi gutaha kwa Cyenda.
Iyi baruwa igaragaza ko imikoranire ya NBA na Perezida Kagame yatangiye muw’2018. Ko ndetse iri shyirahamwe ari naryo ryahaye umukuru w’u Rwanda inama n’inkunga yari akeneye mu kubaka inzumberabyombi y’agatangaza ifite agaciro ka miliyoni 104 z’amadolari y’Amerika, mu rwego rwo gushinga irushanwa rya Basketball Africa League.
Aba senateri bagize bati: “Birasa nk’aho NBA – yahoze igaragara nk’intwararumuri y’uburenganzira bw’abaturage – irimo guhitamo kubaka ubucuti n’abanyagitugu n’abikanyizi, byose ikabikora mu izina ryo kurutisha inyungu amahame.”
Ibaruwa iti: “NBA imaze kwakira Perezida Kagame i Toronto, i Los Angeles, i Charlotte, i Oakland no mu bikorwa binyuranye biterwa inkunga n’iryo shyirahamwe muri Amerika ya Ruguru, imufata nk’inshuti n’umunyacyubahiro. Iri shyirahamwe rirungukira muri uyu mubano, ariko se ku kiguzi kingana iki?”
Ba Senateri Blackburn na Merkley basoza baburira ko gukina umupira n’abanyagitugu n’ubutegetsi buhutaza rubanda bitagomba kuba umushinga w’ubucuruzi w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball muri Amerika. Ahubwo iri
shyirahamwe rigomba gukoresha ijambo ryaryo mu guharanira amavugurura mu mitegekere, harimo n’iyubahirizwa ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko.
Bati: “NBA igomba gushyira ingufu muguteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda bose, atari abaterankunga b’iyaguka ry’ibikorwa byayo gusa. NBA ntikwiye na rimwe – cyane cyane mu gihe abategetsi b’ibikomerezwa bakomeza kwiyongera ku isi – kwirengagiza amahano y’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu izina ryo gukurikirana inyungu.”
U Rwanda rumaze kwakira imikino ya nyuma y’iryo rushanwa inshuro enye.
Ibyo nk’uko aba basenateri babivuga byaguye ibikorwa by’ishyirahamwe NBA muri Afurika, ku buryo kugeza muw’2021 ryari rimaze kuhashora hafi miliyari y’amadolari.