Watch Loading...
FootballHome

Amavubi yerekeje muri Côte d\’Ivoire mu gushaka itike y\’Igikombe cy\’isi 2026

\"\"

ikipe y\’ igihugu amavubi yaraye ifashe rutemikirere yerekeza i Abidjan mu gihugu cya cote d\’Ivoire aho igiye gukina imikino yo gushakisha itike yo kujya mu gikombe cy\’ isi cya 2026 kizabera mu gihugu cya Canada, Mexico na USA. Ikipe y\’igihugu Amavubi yahagurutse ku kibuga k\’ indege cya kanombe, mu rukerera rw\’ uyu wambere ahagana ku isaha ya saa saba na mirongo ine 01h40\’ aho biteganyijwe ko baraza kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, bakazagera i Abidjan kuri uyu wa mbere saa 12h00\’.

Ikipe y’Igihugu #Amavubi iri ku kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe igiye muri Cote d’Ivoire aho izakinira umukino wa mbere wa #2026WCQ n’ibisamagwe bya Bénin (les @guepardsbenin) pic.twitter.com/4KoNX6e1gw

— Rwanda FA (@FERWAFA) June 2, 2024

Umutoza wa ekipe y\’ igihugu Amavubi Spitler nyuma yuko yari yahamagaye abakinnyi 37 bagombaga kwitabira umwiherero utegura iyi mikino uko yagiye iminsi yicuma yagiye asezerera abakinnyi bamwe na bamwe aho umukinnyi Muhadjiri Hakizimana yaje gusigara. Abari batahiwe kusezererwa muri iyi ekipe Amavubi mbere yo kurira rutemikirere, ni Iraguha Hadji, Mugisha Didier, Nsabimana Aimable ndetse na Nkundimana Fabio. Umutoza akaba yajyanye abakinnyi 26 muri 37 yahamagaye mu mwiherero, Aba 26 nibo bagomba kuvamo abazakina na ekipe y\’ igihugu ya Benin ndetse na ekipe y\’ igihugu ya Lesotho.

Abakinnyi buriye indege bajyana na ekipe y\’ igihugu amavubi, harimo; umunyezamu Ntwari Fiacre, Wenseens Maxime, Hakizimana Adolphe, Omborenga Fitina,Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanaishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Maes Dylan Georges Francis, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugusha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York, Sahabo Hakim, Muhire Kevin, Guillet Samuel Leopord, Nshuti Innocent, Gitego arthur ndetse na Kwizera Jojea. aba nibo bazifashishwa mu mikino ibiri ekipe y\’ igihugu Amavubi izakina na Benin ndetse na Lesotho.

Umukino wa mbere ikipe y\’ igihugu amavubi izakina ni kuri uyu wa kane icakirana na ekipe y\’ igihugu ya Benin umukino uzabera mu mugi wa Abidjan muri cote D\’Ivoire binateganyijwe ko nyuma y\’ uyu mukino bazahita berekeza mu mugi wa Durban aho Amavubi azakinira umukino ukurikira uzaba ku munsi wo kuwa gatanu bakina na ekipe y\’ igihugu ya Lesotho. Ni mu itsinda u Rwanda ruherereyemo aho ruri kumwe n\’ ibihugu by\’ ibihangage mu mupira w\’ amaguru muri africa nka Nigeria ndetse na afurika y\’epfo .

Amavubi afashe rutema ikirere mu gihe ayoboye itsinda baherereyemo mu gushakisha itike yo gukina igikombe cy\’ isi kizabera muri Amerika y\’ amajyepfo, Nyuma yuko umukino uheruka Amavubi yatsindaga ekipe y\’ igihugu ya South Africa ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

\"\"
Manzi Thierry yerekeje i abidjan.
\"\"
captain wa amavubi Bizimana Djihad
\"\"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *