Watch Loading...
HomePolitics

AMATORA MURI USA: Perezida Biden yegetse umugogoro ku umunaniro nka nyirabayazana y’intsinzwi ye mu kiganiro mpaka

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, yatangaje ko ukwitara nabi ndetse no kugaragaza intege nke mu kiganiro mpaka abona byaratewe n’umunaniro nyuma yo gukora ingendo ebyiri mbere yo kujya mu kiganiro mpaka cyabereye i Atlanta kuri CNN.

Perezida Biden yegetse kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka mu cyumweru gishize ku munaniro yatewe no kugenda mu ndege, abwira abanyamakuru ko bitari birimo ubwenge cyane “gukora ingendo ebyiri ku isi” mbere y’ikiganiro mpaka.

Yagize ati: “Ntabwo ntumviye abakozi banjye, nuko habura gato ngo nsinzirire ku rubuga [rw’ikiganiro mpaka.”

Biden, w’imyaka 81, aheruka kuva mu rugendo ku itariki ya 15 Kamena ku wa gatandatu, ni ukuvuga hafi ibyumweru bibiri mbere y’icyo kiganiro mpaka cyo ku itariki ya 27 Kamena.

Biden avuze aya magambo mu gihe mu ishyaka rye ry’abademokarate bahiye ubwoba bushingiye ku buzima bwe bwo mu mutwe mbere yuko haba amatora yo mu Gushyingo (11) uyu mwaka, ndetse depite wo muri Texas yabaye depite wa mbere ukiri mu mirimo w’umudemokarate usabye Biden kureka kwiyamamaza nyuma y’icyo kiganiro mpaka.

Nk’uko yabicishije mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, Depite Lloyd Doggett yagize ati: “Nizeye ko azafata icyemezo kibabaje ndetse kigoye cyo kuvamo [mu kwiyamamaza].”

Ibi byaje nyuma y’uko Perezida Biden yagaragaye agorwa no gutanga ibisubizo bimwe mu kiganiro mpaka n’uwahoze ari Perezida Donald Trump, cyabaye ku wa kane w’icyumweru gishize.Mu gikorwa cyo ku giti cye cyo gukusanya inkunga yo mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, cyabereye muri Virginia ku wa kabiri nimugoroba, Biden, akomoza ku rugendo rwe, yagize ati:

“Ntabwo ari urwitwazo ahubwo ni igisobanuro [cy’ibyabaye].”

Sibyo gusa kuko yanasabye imbabazi ku buryo yitwaye muri icyo kiganiro mpaka, anavuga ko ari “ingenzi cyane” ko atsindira manda ya kabiri, nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru ABC News.

Biden yakoze ingendo ebyiri zitandukanye i Burayi mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwezi gushize.Ku itariki ya 15 Kamena, yagaragaye mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ari kumwe n’uwahoze ari Perezida Barack Obama, nyuma y’urugendo yari yaraye avuyemo mu Butaliyani. Yasubiye mu murwa mukuru Washington DC w’Amerika ku munsi wakurikiyeho.

Gusa Mbere yaho gato , abategetsi bo mu biro bya perezida w’Amerika (bizwi nka White House) bavuze ko Biden yari arwaye ibicurane kuri uwo munsi w’ikiganiro mpaka.Ku wa kabiri, Perezida Biden nta burwayi na bumwe yavuze. Mbere yaho kuri uwo munsi wo ku wa kabiri, umuvugizi wa White House yavuze ko nta miti n’imwe y’ibicurane Biden yafataga muri icyo kiganiro mpaka.

Perezida Biden yanamaze iminsi itandatu i Camp David, urugo rw’umwiherero rwa perezida ruri hanze ya Washington DC, yitegura ikiganiro mpaka na Trump.Ikinyamakuru the New York Times, mu gusubiramo amagambo y’umuntu utatangajwe izina uzi gahunda y’akazi ya Biden, ku wa kabiri cyatangaje ko iminsi ye yatangiraga saa tanu z’amanywa (11:00) buri gitondo ndetse ko buri munsi yahabwaga igihe cyo kuba asinziriye gato.

Icyo kinyamakuru cyanatangaje ko yari ananiwe cyane kubera urugendo rwe kuburyo imyiteguro y’ikiganiro mpaka yagabanyijweho iminsi ibiri kugira ngo abone akanya ko kuruhukira mu nzu ye yo muri leta ya Delaware iri ku mwaro (ku nkuka) w’inyanja ya Atlantika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *