Watch Loading...
HomePolitics

Amatora muri USA : Amerika irashinja Irani kuba nyuma y’ibitero bya interineti byagabwe ku kwiyamamaza kwa Trump na Harris

Amerika yashinje Irani kuba yagabye ibitero kuri interineti ku kwiyamamaza kw’abakandida perezida bombi yaba Kamala Harris na Donald Trump ndetse no kwibasira abatora bo muri Amerika n’ibindi bikorwa byinshi bigamije gukaza amacakubiri muri politiki.

Isuzuma ryakozwe na FBI hamwe n’izindi nzego za leta ryagaragaje ko hari ubwoba bushya bw’iterabwoba ry’uko amahanga yakivanga mu matora yo muri iki gihugu.

Abafite mu nshingano kwiyamamaza kwa Trump bashinje Irani kuba yaribye zimwe mu mbuga zabo mu ntangiriro z’uku kwezi. Muri icyo gihe, gusa Trump yavuze ko Irani yashoboye gusa kubona amakuru aboneka ku mugaragaro.

Irani ku bijyanye n’iri tangazo ry’Amerika yavuze ko yemera ko yibasiye gusa ubukangurambaga bwa Harris, uzemerwa ku mugaragaro kandidatire yo kuba kandida perezida w’ishyaka riharanira demokarasi mu nama yo kuri iki cyumweru.

Mu itangazo ry’Amerika yashyize ahagaragara ,yavuze ko umuryango w’ubutasi wizeye ko abakozi ba Irani bakoresha ibikoresho by’imibereho n’ubundi buryo bashakisha uburyo bwo kugera ku bantu bafite amakuru y’ingenzi ajyanye no kwiyamamaza kw’abaperezida b’amashyaka yombi.

Google yavuze muri uku kwezi ko abahackers bashyigikiwe na Irani bibasiye kwiyamamaza kwa Trump na Harris ,Google yanavuze muri raporo y’iterabwoba yashyize ahagaragara ko itsinda ry’aba hackers rizwi ku izina rya APT42 rifitanye isano n’ingabo z’abasirikare barinda impinduramatwara ya kisilamu ya Irani barimo bashaka kwinjira muri sisiteme zabo kugirango babinjirire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *