Watch Loading...
HomePolitics

Amatora muri Amerika: Vladmir Putin ashyigikiye Kamara Harris,mu gihe Amerika imurega kwivanga muri Politiki yayo.

Amatora muri Amerika akomeje kugarukwaho cyane n’ibihugu bikomeye cyane Uburusiya bwanatangaje ko bushyigikiye Kamara Harris mu matora, ibihuzwa n’ibirego Leta Zunze Ubumwe Za Amerika zikomeje kubushinja ko buri kwivanga muri Politiki yayo.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, yatangaje ko ahitamo Kamala Harris nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika utaha, aho kuba Donald Trump. White House yavuze ko agomba “guhagarika kuvuga ibya politiki yo muri Amerika.”

Ibi Vladimir Putin yabitangaje Kuri uyu wa Kane ushize, nibwo yatangaje ko yifuza kubona umudemokarate Kamala Harris atsinda amatora y’umukuru w’igihugu cya Amerika aho kuba umukandida w’Abarepubulikani, Donald Trump.Deutsche Welle ivuga Putin yasaga nk’ushaka gusebanya mu matora yo mu Gushyingo nk’uko Trump abigenza, kandi bigaragara ko agamije kubiba urujijo.

Amwenyura, Vladimir Putin yabwiye ihuriro ryabereye i St. Petersburg, ati: “Bwa mbere, Perezida wa Amerika, Joe Biden, yasabye abamushyigikiye bose gushyigikira Madamu Harris. Hano, natwe tugiye kubikora nibyo tugiye kumushyigikira.”

Perezida Vladimir Putin yatanze impamvu atashyigikira Trump ko yafatiye ibihano byinshi igihugu cy’Uburusiya kurusha ibyo undi muperezida wese yaba yarigeze gufatira Uburusiya, Ati”Trump yafatiye ibihano byinshi u Burusiya kurusha ibyo undi muperezida wese yafashe mbere kandi niba Harris ameze neza wenda azirinda ibihano nk’ibyo.”

Ibi Putin yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Amerika ishinje Moscou kwivanga mu matora, itangiza ibirego by’inshinjabyaha ku banditsi babiri ba Russia Today.

Amerika yemeza ko Atari ubwa mbere Uburusiya bwaba bwivanze muri aya matora ngo kuko ayabaye muri 2017 iki gihugu cy’umwanzi cyayivanzemo. Izi Leta Zunze Ubumwe rero zikaba zitangaza ko zirakomeza gukora ibishoboka byose bituma Uburusiya butazongera kwivanga muri aya matora nk’uko Irani yagaragaye nk’Ishaka kuyarogoya ubwo hageragezwaga kwica Donald Trump i Pennsylvania.

Kamara Harris ushyigikiwe na Perezida w’Uburusiya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *