Watch Loading...
HomePolitics

#AMATORA MU BUFARANSA: Madame Marine Le Pen n’ishyaka rye bari kubyina intsinzi y’amatora

Ishyaka Rassemblement National rya Madame Marine Le Pen rimaze kubona intsinzi yo mu cyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite mu gihugu cy’ubufaransa nyuma yo guhigika iry’abaharanira demokarasi na repubulika rya Perezida Emmanuel Macron.

Uruhande rw’ishyaka ry’abahezanguni mu gukomera ku migirire ya kera ryo mu Bufaransa riri mu mu byishimo nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite, cyemeje kugira ijambo rikomeye muri politike y’Ubufaransa kw’abo muri urwo ruhande, bibageza mu marembo y’ubutegetsi.

Abashyigikiye ishyaka rya Rassemblement National (RN) ririmo madamu Marine Le Pen, rirwanya abinjira mu gihugu, baraye mu byishimo bwinshimo biniganjemo ubwishongozi ubwo Le Pen yavugaga ko “uruhande rw’ishyaka rya Macron harabura gato ngo ruveho burundu”.

RN yabonye amajwi 33.1%, ikurikirwa n’ihuriro ry’abaharanira impinduka rya Nouveau Front Populaire ryagize amajwi 28%, naho uruhande rwa Macron rufite amajwi 20.76%.

Jordan Bardella, umukuru w’ishyaka RN, w’imyaka 28, yagize ati: “Mfite intego yo kuba minisitiri w’intebe w’Abafaransa bose, niba Abafaransa baduhaye amajwi yabo.”

Nta na rimwe kuhera kera na kare iri shyaka ry’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera ryari ryarigeze ritsinda icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite mu Bufaransa. Kuba ibyo byonyine byashobotse, byanditse amateka, nkuko bivugwa na Alain Duhamel, umaze igihe akurikiranira hafi politike y’Ubufaransa.

Icyo Marine Le Pen na Jordan Bardella bashaka ni ubwiganze bwuzuye bw’imyanya 289 mu myanya 577 igize inteko ishingamategeko y’Ubufaransa.

Amagereranya y’imyanya mu matora ateganyijwe ku cyumweru y’icyiciro cya kabiri yumvikanisha ko bashobora kutagera kuri ubwo bwiganze.

Mu gihe nta bwiganze bwuzuye bwaboneka, Ubufaransa bwagira inteko ishingamategeko aho nta ruhande na rumwe rufite ubwiganze bw’abadepite, ndetse ishyaka RN ntiryashobora gutambutsa gahunda zaryo zijyanye n’abinjira mu gihugu, kugabanya imisoro, iyubahirizwa ry’amategeko no gushyira ibintu mu buryo.

Ntibyari bicyenewe ko Perezida Emmanuel Macron ahamagaza aya matora, ariko nyuma y’intsinzi ya RN mu matora y’abadepite bo mu nteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, yavuze ko gukoresha aya matora ari cyo gisubizo rukumbi gishoboka.

Byabaye nko gukina urusimbi, none ubu bishobora gutuma politike yose y’Ubufaransa ihinduka, ibi bije mu gihe Abafaransa barenga miliyoni 10.6 batoye ishyaka RN na bamwe mu bakomeye ku bya kera b’abarepubulikani babashyigikiye.Ubwitabire bw’amatora bwari buri kuri 66.7%. Ni cyo kigero cyo hejuru cyane cy’abatoye mu cyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite kibayeho kuva mu mwaka wa 1997.

Ibyo bigaragaza agaciro gakomeye abatoye baha aya matora yabaye nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byihuse cyane byamaze hafi ibyumweru bitatu.Ubu nyuma y’amatora yo mu cyiciro cya mbere, ishyaka rya RN rifite abadepite 37 batowe ku majwi arenga kimwe cya kabiri, mu gihe ishyaka rya Nouveau Front Populaire rifite abadepite 32.Abatora babarirwa mu magana baharanira impinduka bateraniye mu gace ka Place de la République ko mu murwa mukuru Paris, mu kugaragaza uburakari no kugwa mu kantu batewe n’intsinzi ya RN.

Perezida Macron yahariye Minisitiri w’intebe we Gabriel Attal kugira icyo avuga, uretse ko Macron yasohoye itangazo, avuga ko igihe kigeze kugira ngo habeho “kwishyira hamwe kwagutse kugaragara kw’abaharanira demokarasi na repubulika mu cyiciro cya kabiri”.

FILE PHOTO: Marine Le Pen, French far-right National Rally (Rassemblement National) party leader and member of parliament, poses for a family photo with newly-elected lawmakers from the National Rally party at the National Assembly in Paris, France, France, June 22, 2022. REUTERS/Benoit Tessier/File Photo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *