Watch Loading...
HomePolitics

Amatora 2024: Abanyarwanda batoye umukuru w’igihugu n’abadepite Biteguye neza ibisubizo by’ibanze mu masaha y’umugoroba.

Kuri uyu wa mbere, abanyarwanda baba imbere mu gihugu bitabiriye amatora y’Umukuru w’igihugu n’ayabadepite muri iyi Manda y’imyaka itanu iri imbere,aho babyutse iya kare kugira ngo bitorere abayobozi bababereye.

Nk’uko komisiyo y’igihugu y’amatora yabitangaje,amatora y’abanyarwanda baba mu mahanga batoye ku munsi w’ejo, mugihe ab’imbere mu gihugu batoye uyu munsi kuva saa moya kugera saa Cyenda z’igicamunsi.

Inzira yo gutora, iteganya ko umuturage agera ku cyumba cy’itora hagasuzumwa niba Ari ku ilisiti y’itora,akomeza ahabwa urupapuro atoreraho umukuru w’igihugu akajya mu bwihugiko agatora umukuru w’igihugu agashyira urupapuro mu gasanduku ka bugenewe.

Nyuma ahabwa nanone urupapuro ruriho abakandida Depite akajya mu bwihugiko agatora umudepite maze narwo akarushyira ahabugenewe.Iyo utora amaze gutora ashyirwaho wino yabugenewe maze agasohoka mu cyumba cy’itora.

Umunyarwanda udafite imirimo Aho kuri site y’itora ahita ataha,bibujijwe ko hagira utangaza uwo yatoye mbere y’itangazo rya Komisiyo y’amatora kuko gutora Ari ibanga.

Biteganyijwe ko mu masaha y’umugoroba hazatangazwa amajwi ku by’ibanze mu matora y’Umukuru w’igihugu,naho ejo kuwa 16/07/2024 ku gicamunsi hagatangazwa iby’ibanze mu matora rusange y’abadepite ndetse ku mugoroba hagatangazwa iby’ibanze mu matora y’ibyiciro byihariye.

Ku wa 20/07/2024, hazatangazwa by’agateganyo mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ayabadepite mugihe bitarenze ku wa 27/07/2024 hazatangazwa burundu ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ayabadepite.

Abakandida Batatu nibo bahatanira kujya munzu ya Village Urugwiro nk’abakuru b’ibihugu aribo Paul Kagame watanzwe nk’umuryango FPR Inkotanyi, Frank HABINEZA wa Democratic Green party of Rwanda ndetse n’umukandida wigenga Philipe Mpayimana,aba ninabo bahatanye mu matora aheruka muri 2017 birangira amatora yegukanwe na Paul Kagame

Aba bahatanira kwicara muri Village Urugwiro mu Myaka itanu iri imbere
Urugero rw’icyumba cy’itora hirya no hino mu gihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *