Amateka aracyandikwa ! Argentine yagukanye igikombe cya Copa America
Ikipe y’igihugu ya Argentina imaze gutwara igikombe cya Copa America nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Columbia igitego kimwe kubusa mu minota y’inyongera .
uyu wari umukino wabereye kuri sitade yitwa Hard Rock Stadium iherereye muri Leta ya Miami yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika ,ukaba wayoborwa n’umuzifuzi ukomoka mu gihugu cya Burezile witwa Raphael Claus.
Argentina yakoresheje uburyo bw’imikinire 4-3-3 maze umutoza lionel scaloni ;Dore cumi n’umwe yabanjemo:
23. E. Martinez
4. Montiel waje gusimburwa na Molina ku munota wa 72′
13. Romero
25. Li. Martinez
3. Tagliafico
7. De Paul,
24. E. Fernandez waje no guha umwanya Leandro Paredes ku munota wa 96′
20. Mac Allister ( wasimbuwe na Lo Celso ku munota wa 96′)
11. Di Maria watanze umwanya kuri Otamendi, 117′
10. Messi wasimujwe N. Gonzalez ku munota wa 66′
9. Alvarez wasimbujwe L. Martinez, 96′.
Néstor Lorenzo utoza Colombia we yifashije uburyo bw’imikinire bwa 4-2-3-1, :maze 12. Vargas — 4. S. Arias, 23. Sanchez, 2. Cuesta, 17. Mojica — 6. Rios (Castano, 88′), 16. Lerma (Uribe, 106′) — 11. J. Arias (Borja, 106′), 10. J. Rodriguez (Quintero, 91′), 7. L. Diaz (Carrascal, 106′) — 24. Cordoba (Borre, 88′) ,aba aribo babanza mu kibuga.
uyu wari umukino wari wakaniwe n’impande zombi kuko aya makipe yose yari yageze ku mukino wa nyuma yuko bari bamaze kuvanamo ibindi bigugu mu byiciro byabanje ,ikipe y’igihugu ya Columbia ya Luis Diaz na James Rodriguez yatangiye umukino ubona iri kugerageza gusatira izamu ndetse arinako ihusha uburyo bwinshi bwashoraga kubyara igitego,gusa nanone Argentine nayo ntiwahamye kurusha Columbia kwiharira umupira bijyana ko no guhanahana bya hato na hato hagati mu kibuga.
uyu ni umukino ndetse waranzwe no gukanirana by’umwihariko mu gice cy’ubwugarizi ku mpande zombi ,ibi ari nako byaje kurangira bagiye mu kiruhuko cy’igice cya mbere bakigwa miswi ubusa ku ubusa. Mu gice cya kabiri umukino watangiye impande zombi zishaka igitego gusa byarushijeho kuba bibi cyane ku ruhande rwa Argentina aho Lionel Messi kabuhariwe akaba na kapiteni wayo w’imyaka 37 yagiraga imvune akaza kuva mu kibuga gusa agahita asimburwa na Lautaro Martinez usanzwe ukinira ekipe ya Inter Milan yo mu ubutaliyani ,Martinez utarasibye kuza mu majwi amushinja kudatanga umusaruro uhagije mu ikipe y’igihugu .
Gusa yaje kuvanaho ibi aho yatsindaga igitego cyanatanze igikombe ku ikipe y’igihugu ya Argentine ,iki akaba ari igitego yatsinze ku mupira mwiza yari ahawe na Giovani Locelso ku munota w’112′ w’inyongera bituma ikipe ye itwara igikombe cya Copa America yo muri 2024
Uyu mukino ukaba usize Lionel Messi yanditse igikombe cye cya 45 mu mateka ye ,naho Angel Di Maria yahise anasezera mu burundu mu ikipe y’igihugu ya Argentine