HomePolitics

Amakuru Mashya:Joe Biden yaretse kwiyamamaza;Kamara Harris niwe ugiye guhagararira aba Demokarate

Perezida joe Biden wari umaze igihe kinini avuga ko ashaka guhagararira ishyaka rye mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba muri uku kwacumi nakumwe,birangiye abivuyemo ahezeza ikaze Kamara Harris ngo ahagararire aba Demokarate muri aya matora.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru ko atakiyamamaje muri aya matora, ibintu abenshi bafashe ko ari ikimenyetso cya Demokarasi kuko hari hashize igihe humvikana amajwi yabuzaga uyu wari usanzwe Ari perezida Joe Biden kongera Kwiyamamaza.

Joe Biden yatanze Kamara Harris nk’umukandida uzahagararira ishyaka ry’abademokarate wari visi perezida we kuri iyi manda.Joe Biden yagize Ati” Nshuti bavandimwe bademokarate,umunsi umwe muri 2020,nafashe icyemezo cyo gushyiraho Kamara Harris nka visi perezida Kandi wari umwanzuro mwiza.None rero nifuza ko ariwe wahagararira ishyaka ryacu mu matora ya Perezida maze tugashyira hamwe imbaraga tugatsinda Trump.”

Joe Biden w’imyaka 81,yakunze kwerekwa ko ashaje atagishoboye kuyobora Politiki y’igihugu cy’igihangage mu isi nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.Biden yari yarakomeje kwerekana ko agishoboye gusa amajwi aramuganza maze bikomezwa no kuba Joe Biden yaranduye COVID 19 ubwo bigakoma mu nkokora ibikorwa bye byo Kwiyamamaza.

Mu kiganiro mpaka giherutse, Donald Trump yanesheje cyane joe Biden bituma abenshi bahita bamutakariza icyizere mu kuba atagishoboye guhagararira ishyaka bitewe no gukura ndetse no kunanirwa,maze nawe abyumva vuba kugeza Aho yemereye Harris kuzahatana na Donald Trump nawe muminsi ishize wageragejwe kwicwa ubwo yari ari mu bikorwa byo Kwiyamamaza.

Kamara Harris agiye guhangana na Donald Trump watanzwe n’ishyaka ry’aba Repubulikani nawe wari warasimbuwe na Joe Biden ku butegetsi ibintu bituma aya matora agira imbaraga zindi zidasanzwe Aho uwahoze Ari perezida n’uwari Vice-perezida bahanganye.

Mu kiganiro na CNN, Donald trump kuri telephone yagize Ati”Perezida mubi wa mbere wa Amerika avuye ku butegetsi.” Yasabye abamushyigikiye ko bakomeza ibikorwa byo Kumwamamaza maze bakazatsinda aya matora.

Kamara Harris w’imyaka mirongo itandatu,yari yungirije Perezida Joe Biden kuva muri 2021,akaba uwa 49 muba perezida bungirije kuva Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashingwa,aramutse atowe yaba ariwe mwirabura n’umunya Asia Kandi w’igitsina gore uyoboye izi Leta Zunze Ubumwe Za Amerika. aya matora y’Umukuru w’igihugu ateganijwe kuzaba muri uku kwezi Kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Kamara Harris uhabwa amahirwe yo guhagararira aba Demokrate mu matora
Biden ibyo Kwiyamamaza yabihagaritse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *