Watch Loading...
HomeOthers

AMAKURU MASHYA : inyubako y’umuturirwa izwi nka Makuza Peace Plaza yafashwe n’inkongi y’umuriro

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024 Inyubako Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi.

Inyubako izwi nka Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi Rwagati mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ariko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, rihagoboka itarakwira iyi nyubako yose.Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024 nk’uko amakuru 

Ibi byatangaiye nyuma y’uko abari mu mujyi rwagati muri iki gitondo bagiye kubona bakabona umwotsi mwinshi uri gupfupfunuka ku bice by’iyi nyubaho.

Polisi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru , ko Ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutiye kugera kuri iyi nyubako, kugira ngo rizimye iyi nkongi.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bugira buti “Turabamenyesha ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro ryahageze. Murakoze.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyangijwe n’iyi nkongi, n’icyayiteye, gusa turakomeza gukurikirana, kugira ngo hatangazwe amakuru arambuye kuri iyi nkongi y’umuriro.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ibyangijwe n’iyi nkongi amakuru arambuye araza gutangazwa bimaze kubarurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *