Amakuru mashya : Anita Pendo wakoreraga RBA yamaze gusezera mu mwuga w’itangazamakuru
Anita Pendo wari umaze imyaka 10 mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, yamaze gusezera, ashima ibihe byiza yahagiriye.
Isezera rya Pendo rije nyuma yuko ku wa 30 Werurwe 2024  igihembo cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ mu bihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’ (LIMA) bitangirwa muri Ghana.
Anita Pendo yegukanye iki gihembo ahatanye mu cyiciro cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ n’abarimo Delay [Ghana], Jacinta Ngobese [Afurika y’Epfo], Vanessa Marawa [Afurika y’Epfo], Azeeza Hashim [Kenya], Matela [Afurika y’Epfo], Violet Gwara [Zimbabwe], Rita Isaaka [Ghana], n’abandi.
Ladies in Media Awards ni ibihembo byatangijwe n’umuryango Ladies in Media Organization mu 2022, mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abagore n’abakobwa bari mu itangazamakuru ryo muri Afurika.
Umunyamakuru wamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro no mu bintu byinshi bimwinjiriza amafaranga, Anita Pendo wakunze kumvikana avuga ko ari umukonwa wirwanyeho, ubu avuga ko atakitwa iri zina nyuma y’uko asobanukiwe y’uko Imana yamurwanyeho.
Uvuze izina Anita Pendo mu Rwanda wamenyekanye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro nk’Umukobwa Wirwanyeho nk’uko yakunze kubyiyita bitewe n’uburyo yashabitsemo ashaka ubuzima,