Watch Loading...
HomeOthersPolitics

Amakuru mashya : abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende bamaze kugaragara ku ubutaka bw’ u Rwanda

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende (Monkeypox) imaze iminsi ivugwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Byatangajwe na Dr.Rwagasore ushinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, yabwiye RBA ko nubwo atari indwara ifite ubukana bukabije ariko abantu bagomba kuyirinda bakaraba intoki kenshi no kutajya ahari abayanduye cyangwa kubonana na bo.

aho yagize ati : “Iyi Virus monkeypox ubusanzwe yanduraga iyo habayeho gukora ku muntu wayanduye cyangwa kwegerana cyane. Ishobora no guterwa no kurya inyama z’inyamaswa iyirwaye ariko ubu byagaragaye ko inandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye igihe umwe mubayikoranye ayirwaye”.

Dr. Rwagasore avuga ko mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara ari ngombwa kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ufite ibyo bimenyetso kandi abantu bakongera kugira gukaraba intoki akamenyero.

Kugeza ubu ,U Rwanda rufite itsinda ry’abaganga barimo gusuzuma no gukurikirana abafite ibimenyetso. Bumwe mu buryo bwo kuyirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse no kwirinda guhura n’uwayanduye.

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda ariyo ngengo y’imari, yo guhangana n’icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende kimaze kugaragara hirya no hino ku isi.

Guhera taliki ya 7 Gicurasi 2022 ni bwo mu bihugu bitandukanye hagaragaye abantu barwaye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka ‘Monkey Pox’. Ni indwara iterwa na virusi, irangwa n’ibimenyetso by’ibanze birimo kugira umuriro, kuryaryata k’umubiri, kubabara umutwe no kugira umunaniro udasanzwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ubushita bw’inkende bwagaragaye bwa mbere ku Isi mu mwaka wa 1958. Ni mu gihe RBC yo ivuga ko no mu Rwanda hagaragaye abantu barwaye ubushita bw’inkende benshi mu mwaka wa 1973, ndetse baza no guhabwa urukingo.

Icyo gihe OMS yavugaga ko Monkeypox atari ikibazo cyahangayikisha Isi, ariko nyuma iza kwisubiraho nyuma yo kubona abarenga 16,500 mu bihugu 75 bamaze kwandura ubushita bw’inguge icyo gihe.U Rwanda narwo rwafashe ingamba kuri iyi ndwara kuko rwubatse ubushobozi ku bigo nderabuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *