Watch Loading...
FootballHomeSports

Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere akomeje kwiyubaka nk’adashaka gusubirayo!

Rutahizamu Iyamuremye Christian wakiniraga ikipe ya AS Muhanga mu mwaka ushize w’imikino ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Vision FC iherutse kuzamuka mu kiciro cya mbere kumasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu rutahizamu ni umwe mu bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2023-2024 mu ikipe ya AS Muhanga nubwo itabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo kunanirwa kwivana mu mikino ya kamarampaka aho bari bahatanye n’ikipe ya Vision yasinyiye, Rutsiro ndetse n’ikipe y’Intare.

Uku kunanirwa kuzamuka kwa AS Muhanga kwahuriranye no kurangira kwamasezerano y’uyu rutahizamu byanatumye ahita abengukwa n’ikipe ya Vision kugira ngo izamwifashije mu mwaka w’imikino tugiye kwinjiramo aho izanahera ku ikipe ya Gorilla ku itariki ya 15/08/ 2024 umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Iyamuremye Christian yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iy’ikipe kuri  Miliyoni 2.3 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’umushahara w’ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda(300 000Frw) buri kwezi ndetse yatangiye imikino arinako akora imyitoza  yo kwitegura umwaka mushya w’imikino muri iy’ikipe.

Mumwaka ushize uyu rutahizamu yagize uruhare rw’ibitego 14 mubyo AS Muhanga yatsinze byose aho yatsinze ibitego 10 atanga n’imipira ine yavuyemo ibitego.

Ibi byamuhesheje no kuba umukinnyi umwe rukumbi wabarizwaga mu cyiciro cya kabiri wabashije kuza kurutonde rw’abakinnyi 100+ beza mu Rwanda ruzwi nka “Rwanda Best” rw’ukwezi kwa Kamena 2024 rutegurwa n’ikinyamakuru DailyBox.com.

Christian nindi mpano ivuye mu karere ka Muhanga mu makipe yaho yaba ekipe ya The Winners ndetse na AS Muhanga nyuma yabarimo Michel Rusheshangoga wamenyekanye mu ikipe ya APR FC, Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, Sugira Ernest wanyuze mu makipe yose akomeye mu Rwanda, Ishimwe Jean Rene ndetse n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *