Amagaju akomeje kwerekana ko atiyubakira kuri radio nk’uko umutoza wabo yigeze kubitangaza ahubwo ko biyubaka bucece!
Ikipe ya Amagaju ibarizwa mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kwibikaho abakinnyi bashya bandi byatumye yuzuza abakinnyi basaga batandatu imaze gusinyisha muri ir’isoko ry’Igura n’igurishwa ry’Abakinnyi.
Iyi Ikipe ibarizwa mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe nubwo kubw’impamvu y’Ikibuga umwaka w’Imikino utambutse yakiriraga imikino yayo kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ,ikomeje kwambarira kwiyubaka kandi mu buryo buhamye nyuma y’umwaka mwiza w’Imikino wa 2023-2024 aho yaje kumwanya wa 8 n’amanota 39.
Iy’Ikipe imaze kugura abakinnyi basaga batandatu barimo Rachid Mapoli wayisinyiye imyaka ibiri y’amasezerano bakaba baramukuye mu ikipe ya Afia Club Sport yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Myugariro TWIZERIMANA Innocent w’imyaka 21 bakuye mu ikipe ya Ivoire Olympic n’awe yasinye amasezerano y’Imyaka ibiri muri iy’Ikipe yo mu bufundu, hakaza kandi Kambale Kilo Dieume n’awe wasinye imyaka ibiri yamasezerano akaba ari umunyezamu w’imyaka 23 wakiniraga ikipe ya Etoile du Kivu yo muri Congo(DRC).
Ninako kandi bazanye undi muzamu wo kunganira Kambale Kilo Dieume witwa Twagirumukiza clement wakiniraga ikipe ya Mukura VS aho yasinye imyaka ibiri,
mubo Amagaju baherutse gutangaza ko basinyishije barimo Gloire SHABANI Salomon wakiniraga ikipe ya OC Muungano yo muri congo(DRC) wasinye amasezerano y’Imyaka ibiri ndetse na IRAGIRE Saidi wakiniraga ikipe ya Amasipiri yo mu gihugu cy’u Burundi we ariko akaba yarasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Iyi kipe y’amagaju ninyuma yo kugurisha zimwe mu nkingi zamwamba yari ifite mu mwaka w’Imikino ushize harimo Umurundi Abdul Rahman Rukundo werekeje umu ikipe ya Rayon Sports aguzwe asaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gutsinda ibitego 12 akanatanga imipira 11 yavuyemo ibitego mu mwaka w’Imikino wari utambutse utibagiwe na Ndikuriyo Patient umunyezamu werekeje muri Rayon Sports ku masezerano y’imyaka ibiri.