Watch Loading...
General Today in HistoryHome

Ali Khamenei yatorewe kuba umuyobozi mukuru wa Repubulika y’igihugu cya Iran,Joseph Kabila Kabange na Angelina Jolie baravuka…taliki ya 4/kamena mu mateka

uyu munsi kuwa kabiri ,Tariki 4 Kamena mu mateka, ni umunsi wa 156 mu igize umwaka, hasigaye 210 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu mwaka mu mateka:

1794: Ingabo z’Abongereza zafashe ikirwa cya Port-au-Prince, mu gihugu cya Haiti.

Mu 1812 Inteko Nshingamatego ya Leta Zunze Ubumwe z\’Amerika yemeje itegeko ryo gutangiza intambara ku Bwongereza.

1859: Mu ntambara yo gushaka ubwigenge bw’u Butaliyani, mu gitero cyabereye ahitwa Magenta, ingabo z’u Bufaransa ziyobowe na Louis-Napoléon zatsinze ingabo za Autriche.

1920: Igihugu cya Hungary cyatakaje 71% by’ubutaka bwacyo ndetse na 63% by’abaturage bayo nyuma y’ishyirwa ku mukono ku masezerano yiswe aya Trianon yabereye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.

1928: Perezida wa Repubulika y’u Bushinwa Zhang Zuolin yishwe n’umuntu ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani.

1939: Muri jenoside yakorewe Abayahudi izwi ku izina rya Holocaust, ubwato bwari butwaye Abayahudi 963 berekeza iy’ubuhungiro, bwangiwe kugera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Florida, nyuma yo kwangirwa kujya muri Cuba ndetse butegekwa gusubira ku mugabane w’u Burayi.

Mu bari baburimo muri bo 200 biciwe mu nkambi y’Abanazi.

1940: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose ingabo z’u Bwongereza zigera ku bihumbi 300 zateraniye mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Dunkerque, mu cyiswe Operation Dynamo.

Mu 1942 mu ntambara ya kabiri y\’isi yose habayeho urugamba rwa Midway aho ingabo z\’Abayapani zirwanira mu mazi zatatse Abanyamerika ku kirwa cya Midway.

1943: Mu gihugu cya Argentina, hakozwe coup d’état yakuye ku butegetsi Perezida Ramón S. Castillo Barrionuevo wayoboye kuva tariki 27 Kamena 1942 kugera tariki 04 Kamena 1943.

Mu 1944 ingabo z\’Abadage zirwanira mu mazi zafashe ubwato bwa Leta zunze Ubumwe z\’Amerika mu nyanja ya Atlantic ahagana mu majyepfo yayo.

1989: Ali Khamenei yatorewe kuba umuyobozi mukuru wa Repubulika y’igihugu cya Iran igendera ku mahame ya Islamu.

2001: Umwami Gyanendra wa Nepal yavuye ku ngoma, dore ko ari we mwami wa nyuma wayoboye iki gihugu nyuma y’ubwicanyi bwabaye mu muryango w’ibwami.

Tunabibutsa ko italiki nkiyi muri 1994 mu Rwanda harimo hakorwa jenoside yakorewe abatutsi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1901: Ir. Soekarno wabaye Perezida wa mbere wayoboye igihugu cya Indonesia.

1975:Umukinnyi wa filime Angelina Jolie yaravutse avukira Los Angeles, California

1971: Joseph Kabila Kabange yabonye izuba, wabaye perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Se ni Laurent-Désiré Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu na nyina witwa Sifa Mahanya, Joseph Kabila Kabange yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka w’2001, yongera gutorerwa kuyobora iki gihugu mu mwaka w’2007.

mu 1975:Umuririmbyi, akaba n\’Umukinnyi wa filime Russell Brand ukomoka mu Bwongereza yaravutse,Kabila yavukiye ahitwa Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1206: Adèle de Champagne, wari umufasha w’umwami w’u Bufaransa, Louis VII de France.

1941 Wilhelm II Umwami w\’Abami w\’Abadage yitabye Imana.

2020 Basu Chatterjee, umuyobozi wa firime wo mu Buhinde (wakinnye amafilime nka Rajanigandha, Chhoti Si Baat), yapfuye afite imyaka 94.


1875 Eduard Friedrich Mörike, umusizi w’Ubudage, yapfuye afite imyaka 70


1880 Eugen Adam, umusizi w\’amarangi.


1887 William A. Wheeler, umunyapolitiki w’umunyamerika akaba na Visi Perezida wa 19 w’Amerika, yapfuye afite imyaka 67.


1905 Carl Albert Löschhorn, umuhimbyi w\’indirimbo w’Ubudage, yapfuye afite imyaka 85.


1907 Agathe Backer Grøndahl, umucuranzi wa piyano wo muri Noruveje, umuhimbyi, n\’umwarimu, yapfuye afite imyaka 59.


1915, William Denis Browne, umuririmnyi w’Umwongereza, yapfuye afite imyaka 26.

\"\"
angelina jolie ,umukinnyi wa filime.
\"\"
uwahoze ayabora congo kinshasa ,Joseph Kabila
\"\"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *