Watch Loading...
General Today in HistoryHome

Abraham Lincoln yatorewe indi manda, urupfu rwa George Floyd na Muhammad ibn ‘Abdullāh….uyu munsi mu mateka taliki ya 8/Kamena

uyu munsi kuwa kabiri ,Tariki 7/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 160 mu igize umwaka, hasigaye 206 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka



1783: Nibwo ikirunga cya Laki cyo mu gihugu cya Islande cyatangiye kuruka bikaza kurangira gihitanye abantu 9000 mu mezi 8.

Mu 1864, Abraham Lincoln yatorewe indi manda yo kuba perezida mu nama y’ishyaka ry’ubumwe bw’igihugu (Repubulika) yabereye i Baltimore.

1950: Thomas Blamey yabaye umusirikare umwe rukumbi ukomoka mu gihugu cya Australia wahawe ipeti rya Field Marshal mu mateka y’iki gihugu. Iri peti akaba ariryo rikuru mu gisirikare cyo muri iki gihe, riri hejuru y’ipeti rya Jenerali w’ingabo.

Mu 1953, Amerika. Urukiko rw\’Ikirenga rwemeje ko resitora zo mu Karere ka Columbiya ko zitagomba kwanga guha serivisi Abirabura.

Mu 1967, mu ntambara yamaze iminsi itandatu yo mu burasirazuba bwo hagati, abasirikare 34 b\’Abanyamerika bishwe ubwo Isiraheli yagabaga igitero kuri USS Liberty ku ubwato bukusanya amakuru mu mazi mu nyanja ya Mediterane. (Isiraheli yaje kuvuga ko Liberty yibeshye yariziko bwari ubwato bwa Misiri).

1968: Habaye umuhango wo gushyingura Robert F. Kennedy, uyu muhango wabereye muri Cathedral ya Kiliziya Gaturika yitiriwe mutagatifu Patrick mu Mujyi wa New York.

1984: Muri Leta ya New South Wales (NSW) yo mu gihugu cya Australia ituwe cyane, hemewe mu buryo bw’amategeko ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

1992: Ku nshuro ya mbere hatangiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’inyanja (World Ocean Day). Ibi byabereye mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku bidukikije yabereye mu Mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil.

Mu 2020, ibihumbi bya abantu byateraniye mu rusengero rwa Houston kugira ngo bunamire George Floyd, kubera urupfu rwe rw\’agashinyaguro igihe yafatirwaga i Minneapolis ndetse rwahe no gurikirwa n\’imyigaragambyo muri Amerika ndetse no hanze yayo kubera akarengane gashingiye ku moko.

amashusho ya Gorge Floyd arimo akorerwa iyicarubozo

2008: Mu gihugu cy’u Buyapani hakozwe ubwicanyi bwahawe izina rya Akihabara kuko bwari bwabereye mu isoko ricuririzwamo ibyuma by’ikoranabuhanga ryahitwa Akihabara mu Mujyi wa Tokyo.

Bamwe mu bavutse uyu munsi


1847: Ida Saxton McKinley, wari umufasha wa Perezida William McKinley wabaye Perezida wa 25 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1925: Barbara Pierce Bush, umufasha wa Perezida George Herbert Walker Bush wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari uwa 41 ku rutonde rw’abayoboye iki gihugu.

Barbara Pierce Bush ni umubyeyi wa George Walker Bush wabaye Perezida wa 43 w’Amerika (2001-2009).

Uyu kandi ni munsi’amavuko wa : Umukinnyi Millicent Martin afite imyaka 90.

Umukinnyi James Darren afite imyaka 88.

Umuhanzi Nancy Sinatra afite imyaka 84.

Umuhanzi Chuck Negron afite imyaka 82.

Umucuranzi Boz Scaggs afite imyaka 80.

Umwanditsi Sara Paretsky afite imyaka 77.

Umukinnyi wa filme Kathy Baker afite imyaka 74.

Umuhanzi wo mu rutare Bonnie Tyler afite imyaka 73.

“Dilbert” uwashizeho Scott Adams afite imyaka 67.

Abatabarutse kuri iyi talki ya 8/Kamena;

632: Umuhanuzi mu idini ya Isilamu Muhammad ibn ‘Abdullāh akaba ari we washinze idini ya Isilamu, ndetse afatwa nk’intumwa y’Imana mu bafite imyemerere y’idini ya Isilamu.

1969: Robert Taylor, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2009: El Hadj Omar Bongo Ondimba, wavutse yitwa Albert-Bernard Bongo, yabaye Perezida w’igihugu cya Gabon mu gihe kigera ku myaka 42, kuko yahereye mu mwaka w’1967 kugera yitabye Imana mu mwaka w’2009.

Mu mwaka w’1960 ubwo igihugu cya Gabon cyayoborwaga na Perezida Gabriel Léon M’ba yari umusirikare muto mu gisirikare cy’iki gihugu, mu mwaka w’1966 yagizwe visi-Perezida kugera mu mwaka w’1967, nyuma yaje kuba Perezida asimbura Léon M’ba aba Perezida wa kabiri wayoboye iki gihugu.



 iyi taliki ya 8/kamena akaba ari n\’umunsi mpuzamahanga wahariwe :

  • ibara ry\’irosa.
  • umunsi mpuzamahanga wahariwe inyanja .
  • umunsi wahariwe kanyanga ndetse n\’amalikeri.
  • umunsi wo kuzirikana inshuti zawe zimena.
\"\"
umunsi wo kuzirikana inshuti zawe zimena.
\"\"
umunsi wahariwe kanyanga ndetse n\’amalikeri.
\"\"
Abraham Lincon ,umuyobozi w\’shyaka ryaba -republicans




 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *