Watch Loading...
HomePolitics

Abigaragambyaga bo muri Nijeriya batawe muri yombi bazira kuzunguza ibendera ry’Uburusiya

Abantu bagera kuri 40 batawe muri yombi mu majyaruguru ya Nijeriya bazira kuzunguza ibendera ry’igihugu cy’Uburusiya mu myigaragambyo yo kwamagana ubuzima bw’imibereho kandi icyo bumva ko ari “imiyoborere mibi”.


Muri iki gikorwa cyo guhashya ubuyobozi buriho, umuyobozi w’ingabo Christopher Musa yihanangirije ko ari icyaha cy’ubuhemu ku gihugu kuzamura amabendera y’ibihugu by’amahanga muri iki gihugu.

Igihugu cya Nijeriya cyimaze iminsi itandatu mu myigaragambyo mu gihugu hose, aho byibuze abantu barindwi bapfuye abandi barenga 700 bamaze gutabwa muri yombi.

Abigaragambyaga bagiye baririmba amagambo nka “turashonje”, mu gihe bake bagaragaye bazunguza ibendera ry’Uburusiya kandi bavuga ko bashyigikiye Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, bamwe muri aba bigaragambyaga bahamagariye Moscou kubarokora.


Perezida wa Nijeriya, Bola Tinubu, yaje ku butegetsi muri Gicurasi 2023 nyuma yo gutsinda amatora ahanganye cyane ,Bwana Tinubu yasabye Abanyanijeriya bababaye kwihangana, ashimangira ko politiki ye izatanga imbuto.Yanasabye ko imyigaragambyo ihagarara kandi ku wa mbere yagiranye inama idasanzwe n’abashinzwe umutekano kugira ngo basuzume urugero rwabo.


Ambasade y’Uburusiya muri Nijeriya yitandukanije n’imyigaragambyo, ivuga ko aya amabendera ari amahitamo bwitw y’abigaragambyaga.
Yongeyeho ati: “Nkuko bisanzwe, dushimangira ko Uburusiya butivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu by’amahanga, harimo na Nijeriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *