Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2024
Kuri uyu wa Gatandatu, Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2024, wakorewe aho wakorewe ku rwego rw’umidugudu.
Abaturage bo muri Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge bifatanyije n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali mu muganda rusange usoza Nyakanga 2024. Abawitabiriye batunganyije umuhanda w’umugenderano, basana ikiraro cyangiritse ndetse banasibura inzira z’amazi
Abaturage bo mu Murenge wa Nduba bakoze umuganda rusange wahaye umwihariko wo gutunganya umuhanda Gasanze-Muremure ugana ku Kimoteri cya Nduba hasiburwa inzira z’amazi.
Si aho gusa kuko n’abandi baturage bo mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2024, wakorewe mu midugudu. I Huye, umuganda wakorewe mu Murenge wa Huye, Akagari ka Sovu, Umudugudu wa Rwezamenyo, ahahanzwe ikibuga cy’umupira kizajya ku buso bwa metero kare 100.
Gahunda y’umuganda ni kimwe mu bisubizo byaturutse imbere mu gihugu bivuye mu kwishakamo ibisubizo kw’abanyarwanda mu rwego rwo kwiyubakira igihugu badateze akimuhana ndetse no kugabanya inkunga z’amahanga .
Iyi gahunda y’umuganda yafashije bikomeye u Rwanda byumwihariko mu kugabanya ingano y’amafaranga igihugu cyatakazaga mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo biciriritse nko gusibura ibiraro ,guharura imihanda y’imigenderano ,ibikorwa byo kurwanya isuri ku misozi ihanamye ,ndetse n’umusada mu iyubakwa ry’amashuri n’amavuriro hirya no hino mu gihugu ,ibi bimaze gucungura akayabo k’amamiliyari menshi mu gusohoka mu isanduku ya leta ahubwo akaba yashyirwa mu bindi.
Umuganda ni imwe muri gahunda nyinshi zagiye zitanga umusaruro zivuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ,aho baganiraga ku byateza imbere igihugu mu kinyacumi gishize ;izi gahunda harimo Gira inka Munyarwanda yafashije abatishoboye kurwanya imirire mibi kubera amata ndetse no kubona ifumbire yongera umusaruro w’ibihingwa byabo ,akarima k’igikoni ,kugarurwa kw’itorero muri 2007 ,Ndi umunyarwanda yimakaje ubumwe n’ubwiyunge mu ba nyarwanda ndetse ikanagabanya n’urwicyekwe n’izindi nyinshi zitandukanye zagejeje igihugu cy’u Rwanda ku muvuduko w’iterambere cyiriho magingo aya.