Abarenga 500 bamaze kwicwa n’indwara y’ubushita muri DRC
Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyiratangaza ko indwara y’ubushita bw’inkende imaze kwica abarenga 500 muri icyo gihugu.
Ibi minisiteri y’ubuzima ibitangaje nyuma y’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ikiza cy’ubushita bw’inkende ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi kubera ukuntu bukwirakwira mu buryo bwihuse.
Minisiteri y’ubuzima itangaza ko abana ari bo bibasiwe cyane n’iyi ndwara , ndetse umwe mu babyeyi bafite abana babo barwaye iyi ndwara bavuga ko iyi ndwara iza imeze nk’uduheri maze ikarushaho kuba mbi.
aho yagize ati : ” Byose byatangiye ari nk’akantu gato kabyimbye. Nyina aragakanda nuko gasohokamo ibintu bimeze nk’amazi. Nuko haduka akandi [gaheri], nyuma y’igihe gito, dukwirakwira umubiri wose.”
Abagera kuri 75% by’abarwayi b’ubushita bw’inkende barimo kwitabwaho n’abaganga bafite munsi y’imyaka 10, nkuko bivugwa na Dr Pierre-Olivier Ngadjole ukora mu muryango w’ubugiraneza, Medair.
Kuva muri Kamena (6) uyu mwaka, ivuriro rya Munigi, rivurira ubuntu ndetse rigatanga n’imiti yica udukoko (antibiotics) yo kuvura ubwandu bwo ku ruhu, (ibinini bya) paracetamol n’amazi meza yo kunywa, rimaze kwakira abantu 310 barwaye ubushita bw’inkende. Kuri ubu ryakira abarwayi bashya bari hagati ya batanu na 10 buri munsi.
Ibintu biratandukanye mu ntera ya kilometero 80 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Munigi, ku rundi ruhande rw’ikiyaga cya Kivu (ku ruhande rwa DR Congo), ku bitaro bya Kavumu.
Abarwayi 800 bamaze kwakirwa kuri ibyo bitaro kuva muri Kamena uyu mwaka, naho umunani muri bo barapfuye – bose bafite munsi y’imyaka itanu.