abarenga 25 baguye mu bitero bya Isiraheli kuri Gaza
Umuryango, w’abana batandatu, wishwe mu karere ka Gaza rwagati ,uyu muryango waburiye ubuzima mu bitero simusiga biheruka kugabwa na Isiraheli ku butaka bwa Palesitine.
Ku cyumweru, Minisiteri y’ubuzima ya Gaza yavuze ko byibuze Abanyapalestine 25 bishwe mu masaha 24 ashize,
ubuyobozi bw’ibitaro byabahowe bya Al-Aqsa byavuze ko ababyeyi n’abana babo batandatu biciwe i Deir el-Balah mu gice cyo hagati cy’akarere. Sekuru w’abana yavuze ko nyina yakoraga mu Muryango w’Abibumbye.
aho yagize ati : “Umukobwa wanjye, hamwe n’umugabo we n’abana batandatu, bari baryamye mu rugo i Deir al-Balah. Batunguwe, misile yo muri Isiraheli igwa hejuru yumutwe wabo. . ”Mohammed Awad Khattab yabwiye Al Jazeera.
Ibitero bya Isiraheli bimaze amezi 10 kugeza ubu bimaze guhitana abanyapalestine barenga 40,000 muri Gaza.
Ibiro ntaramakuru Wafa byatangaje ko ahandi muri aka gace ku cyumweru, indege ya Isiraheli yateye ibisasu mu mazu abiri y’amagorofa mu nkambi y’impunzi ya Jabaliya, ihitana byibuze Abanyapalestine bane.
Nk’uko ibitaro bya Nasser bibitangaza ngo ku wa gatandatu, igitero cyagabwe hafi y’umujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo cyahitanye abantu bane bo mu muryango umwe, barimo abagore babiri.
Nk’uko UNWRA, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi z’Abanyapalestine zibitangaza ngo uduce twiswe uturere tw’ubutabazi muri Gaza n’igisirikare cya Isiraheli cyagabanutse kugera kuri 11 ku ijana gusa by’akarere,bitera akaduruvayo n’ubwoba mu bimuwe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Defence Civil Gaza, Mohammed Moghayyar, yatangarije Al Jazeera ko Isiraheli igabanya ingano mu karere k’ubutabazi kandi ko yanahagaritse ibikorwa by’ibitaro kandi byongera ibyago byo kwandura indwara.
Mu gihe intambara ikomeje, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken yerekeje muri ako karere ku cyumweru kugira ngo agerageze gushaka amasezerano yo guhagarika imirwano.
Mu murwa mukuru wa Qatari, Doha, aho abahuza imishyikirano ba Qatari, Abanyamisiri na Amerika bagerageje guhagarika amasezerano kuri Gaza, ibiganiro byo guhagarika imirwano byahagaritswe ku wa gatanu, ariko biteganijwe ko bizakomeza mu cyumweru gitaha twizeye ko bazagirana amasezerano i Cairo.