Abanyeshuri bazinjirira ubuntu mu mukino uzahuza Apr fc na Azam fc !

Mu mukino wa CAF Champions League ifitanye na AZAM kuri uyu wa Gatandatu Apr Fc yemeje ko abanyeshuri bose bari munsi y’imyaka 18 bafite amakarita y’ishuri bazinjirira ubuntu nta matike basabwe.
Ikipe ya APR FC yemeje ko abanyeshuri bose bari munsi y’imyaka 18 bafite amakarita y’ishuri bazinjirira ubuntu ku mukino wa CAF Champions League ifitanye na AZAM kuri uyu wa Gatandatu.
Ibije nyuma yuko Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwakubise ibiciro hasi ku bifuza kuzareba umukino wo kwishyura uzayihuza na Azam FC mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, CAF Champions League.
Kwinjira kuri uyu mukino, amafaranga make yagizwe 1000 Frw mu myanya yo hejuru cyane muri Stade Amahoro, ahakurikiyeho hagizwe ibihumbi 2 Frw. Hari kandi ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP], ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro [VIP], ibihumbi 100 Frw mu yindi y’abanyacyubahiro n’ibihumbi 900 Frw mu myanya y’abanyacyubahiro bo hejuru.
Gutanga ubwasisi kuri iki kigero, APR FC irabyifuzamo inyungu zo kuzabona abakunzi ba yo n’abakunzi ba ruhago muri rusange ari benshi baje kuyitiza umurindi wo kuzayifasha gukora icyashoboka gusezerera Azam FC.
APR FC yashyize imbaraga nyinshi muri uyu mukino mu rwego rw’imifanire kuko ikomeje ubukangurambaga bukomeye kugira ngo izabashe kuzuza Stade Amahoro. Umukino ubanza, iyi kipe yari itsinzwe igitego 1-0.
Ndetse no minsi ishize Umuyobozi w’Icyubahiro, Gen. Mubarakh Muganga n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye iyi kipe mu myitozo yabaye ku wa Kabiri, Kabiri tariki 20 Kanama.