Abanyalibiya bafatiwe mu nkambi ya gisirikare yo muri Afurika y’epfo bakuriweho ibirego
Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Epfo bahagaritse ibirego ku banya – Libiya bagera kuri 95 bari batawe muri yombi bakekwaho guhabwa imyitozo mu kigo cya gisirikare kitemewe.
Ku wa kane, abashinjacyaha bo muri Afurika y’Epfo bakuyeho ibirego bijyanye n’abinjira n’abenegihugu 95 bo muri Libiya batawe muri yombi mu kwezi gushize aho abapolisi yabafatiye mu nkambi y’imyitozo ya gisirikare itemewe mu ntara ya Mpumalanga.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha cyavuze ko abashinjacyaha bazanye ibirego bijyanye no kurenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka ariko ko nta bimenyetso bihagije bihari byakurikirana abo bagabo.
Umwunganizi w’abo bagabo yabwiye abanyamakuru nyuma y’ibirego bakuweho ko biteganijwe ko bazoherezwa muri Libiya mu masaha 48 guhera ku wa kane.
Polisi yari yavuze ko abo bagabo binjiye mu gihugu kuri viza yo kwiga kandi bari baje mu myitozo ya gisirikare mu nkambi yakuwemo imbunda n’amasasu mu gihe cy’igitero cyagabwe n’abapolisi,Mu kwitaba urukiko, aba bagabo bavuze ko bahabwa amahugurwa y’umutekano mu nkambi n’ikigo cyigenga.
Aba bagabo bari bakurikiranyweho gusa kurenga ku mategeko y’abinjira muri Afurika yepfo gusa nubundi hategetswe ko bazoherezwa mu gihugu cyabo.Umwe mu bunganizi b’abo bagabo, witwa Nico du Plessis, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko iri tsinda ryishimiye ko ibirego byakuweho ndetse binateganijwe ko iryo tsinda ryoherezwa mu mujyi wa kabiri wa Libiya, Benghazi.
Kuva umuyobozi wa Libiya Muammar Kadhafi yirukanwa akanicwa muri 2011, iki gihugu cyahuye n’umutekano muke udakira.